Gahini: Umwana yapfiriye mu nzu ariko icyamwishe ntikiramenyekana

Umwana witwa Ncunguyinka Patrice wari uri mu kigero cy’imyaka ibiri yapfiriye mu nzu mu ma saa moya z’ijoro rya tariki 09/01/2014, ariko icyamwishe ntikiramenyekana. Uwo mwana yarerwaga kwa nyirasenge utuye mu kagari k’Urugarama mu murenge wa Gahini wo mu karere ka Kayonza ahazwi ku izina rya Videwo.

Abareraga uwo mwana na bo basa n’abatazi icyamwishe kuko bamusanze mu nzu yapfuye, ariko ngo bagakeka ko ari amashanyarazi yamwishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini, Murangira Xavier, yavuze ko nta wahita yemeza ko uwo mwana yishwe n’amashanyarazi, akavuga ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari yo yamwishe.

Umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwa usuzumwe maze hamenyekane icyishe uwo mwana.

Hari hashize iminsi ibiri gusa undi muntu yishwe n’amashanyarazi mu murenge wa Gahini. Uyu we yari umukozi ukora isuku mu bitaro bya Gahini, akaba yarafashwe n’amashanyarazi ubwo yari ari gukora isuku mu cyumba kivurirwamo abarwayi b’amaso muri ibyo bitaro.

N’ubwo bitaramenyekana neza niba uwo mwana yazize amashanyarazi, abayakoresha barasabwa kugenzura neza mu mazu ya bo kugira ngo barebe niba nta hantu hari intsinga zidahishe zishobora gutera impanuka cyane cyane ku bana bakiri batoya.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka