Gahini: Umugabo wari ufite ibibazo byo mu mutwe yiyahuje umugozi

Nshakabyanga Evariste wari uri mu kigero cy’imyaka 32 14/01/2014 yishyize mu mugozi ashiramo umwuka. Uwo mugabo yari atuye mu kagari ka Juru ko mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma (Autopsy).

Nshakabyanga usize umugore n’abana bane ngo yari asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe kuko ngo yajyaga ajya no gufata imiti kwa muganga akayinywa yashira akajya gufata indi, ariko ngo nta bimenyetso by’ubusazi byajyaga bimugaragaraho, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini Murangira Xavier abivuga.

Murangira avuga ko uwo mugabo yahengereye abo mu rugo rwe bagiye guhinga ajya mu nzu afata urwego urushyira mu cyumba cy’uruganiriro, akinga inzugi zose, arangije yurira rwa rwego yimanika mu mugozi yari yamanitse muri icyo cyumba cy’uruganiriro.

Abaturanyi ba Nshakabyanga bavuga ko abo mu rugo rwe bavuye guhinga basanga inzugi zose zikinze babanza kugira ngo uwo mugabo hari aho yagiye gutemberera, ariko nyuma baza gusanga yiyahuye umurambo we umanitse mu mugozi mu cyumba cy’uruganiriro.

Kugeza ubu ngo nta muntu uzi icyateye uwo mugabo kwiyahura kuko ngo nta muntu bari bafitanye ikibazo kidasanzwe, ndetse ngo n’ubwo yari afite ibibazo byo mu mutwe ntibyamubuzaga kubana n’abaturanyi be neza kuko hari imiti yari amaze igihe kirekire afata yajyaga imufasha muri ibyo bibazo bye.

Ikibazo cy’umuntu wiyahura cyaherukaga kugaragara mu karere ka Kayonza mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize, aho umucuruzi witwaga Munyanziza Alphonse w’imyaka 35 wacururizaga mu mujyi wa Kabarondo na we yiyahuye tariki 19/10/2013.

Impfu z’aba bagabo bombi zijya gusa kandi zateje urujijo kuko uwo w’i Kabarondo na we ngo yahengereye umugore n’abana be bagiye gusenga ari ku isabato asigara mu rugo wenyine akinga inzugi zose, maze anywa imiti yica udukoko arangije yishyira mu kagozi. Abo mu muryango we na bo ngo basigaye mu rujijo kuko batamenye icyamuteye kwiyahura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka