Gahini: Hadutse ubujura budasanzwe

Abatuye mu gasenteri ka Kabeza mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’ubujura budasanzwe bwadutse muri aka gace. Hari abajura basigaye baza kwiba mu mazu nijoro bakica inzugi bagatwara ibintu byose basanze mu nzu kandi ba nyir’inzu baryamye ntibabyumve.

Ubujura nk’ubu bumaze gukorerwa imiryango ine muri aka gasanteri hagati ya tariki 21-23/02/2012; nk’uko bamwe mu bahatuye babivuga. Abatuye muri aka gasanteri bakeka ko ababikora babanza gutera imiti yo gusinziriza umuntu bagiye kwiba.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza akaba avuga ko byaba byiza abaturage bishyize hamwe bagashaka amafaranga make bajya bahemba Inkeragutabara zabarindira umutekano kurushaho kuko zizi gukora amarondo no kuburizamo abagizi ba nabi; nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahini buvuga ko bwamaze kumenya iki kibazo ndetse ngo abo bajura bakaba barahagurukiwe.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John, avuga ko ubwo bujura bushobora kuba bukorwa n’abantu birirwa bicaye muri ako gasanteri bakina urusimbi bananywa urwagwa aho kujya gukora nk’abandi.

Abaturage ngo bakajije amarondo mu murenge wa Gahini, ariko by’umwihariko muri ako gasanteri kamaze iminsi gakorerwamo ubujura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka