Fumbwe: Abaturage bataburuye Grenade bahinga

Grenage yo mu bwoko bwa “Tortoise” ishaje yatoraguwe mu murima wo mu mudugudu wa Akabeza, akagari ka Nyakagunga, mu murenge wa Fumbwe ho mu karere ka Rwamagana; itaruwe n’abaturage bahingaga ku wa kabiri, tariki 10/06/2014.

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana bwatangaje ko iyi grenade yari ishaje ngo ku buryo bigaragara ko yari imaze iminsi.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, mu karere ka Rwamagana hamaze gutarurwa grenade eshatu, zose zibonetse mu murenge wa Fumbwe kandi ngo icyo zihuriyeho ni uko zabaga zishaje.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana, Superintendant Richard Rubagumya, yashimiye imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’Igihugu n’abaturage ku buryo babona ikintu nk’icyo, bakihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Supt. Rubagumya yasabye abaturage ko bakwiriye kugira amakenga mu gihe babonye ikintu cyose kidasanzwe, bakahashyira ikimenyetso kandi bakihutira kubibwira ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zibisuzume.

Supt. Rubagumya yongera gusaba abaturage baba bakibitse ibisasu kugira ubutwari bwo kubitanga ku neza, kuko uko babibika mu ngo zabo, bishobora no gukomeretsa cyangwa kwica abo mu miryango yabo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka