EALA yahagurukiye ibibazo by’umutekano bivugwa ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi

Mu rwego rwo kunoza ubuhahirane no kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuyobozi bw’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba bwemeranyije ishyirwaho ry’imipaka ihuriweho n’ibihugu byombi izwi nka (One Stop Border Post).

One Sop Border Post ya Ruhwa ihuza u Rwanda n'u Burundi ubu ikorerwamo n'Abarundi gusa
One Sop Border Post ya Ruhwa ihuza u Rwanda n’u Burundi ubu ikorerwamo n’Abarundi gusa

Mu Rwanda iyo mipaka ihuriweho n’ibihugu byombi yatangiye gushyirwaho hirya no hino, aho ku itariki ya 24 Nyakanga 2014, umupaka wa Ruhwa uherereye mu Karere ka Rusizi na wo wuzuye, ugatangira gukorerwamo n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi.

Mu mwaka wa 2016 ubwo habaga ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi Abanyarwanda bagatangira kwibasirwa muri ako kavuyo, byabaye ngombwa ko ku itariki ya 15 Ugushyingo 2016 Abanyarwanda bava ku nyubako z’uyu mupaka wa Ruhwa, bagaruka gukorera aho bakoreraga mbere.

Mugarura Joseph ushinzwe abinjira n’abasohoka Ku ruhande rw’u Rwanda avuga ko babonye Abarundi batangiye kwica amategeko agenga umupaka, babona ko babangamirwa bahitamo kugaruka aho bakoreraga mbere.

Ati” Abarundi bari barimo gushyira Camera aho bakorera ndetse hakaza n’imodoka za gisirikare zifite intwaro z’intambara kandi mu masezerano agenga imipaka bitemewe, tubona bibangamye tugaruka aho twahoze mbere.”

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 20 Gashyantare 2018, Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) basuye uyu mupaka, kugira ngo barebe uburyo bahuza impande zombi Abanyarwanda bagasubira gukorera muri One stop Border Post.

Muri uru ruzinduko aba badepite baganiriye n’impande zombi, barebera hamwe ibibazo bihari n’uburyo byakemuka, banzura ko bagiye gukora imyanzuro izagezwa ku ba minisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kugira ngo bishakirwe umuti umupaka wongere kuba umwe.

Abadepite bo muri EALA basuye One Sop Border Post ya Ruhwa
Abadepite bo muri EALA basuye One Sop Border Post ya Ruhwa

Depite Fatuma Ndangiza wari muri uru ruzinduko yagize ati” Twashakaga gucukumbura ibibazo uko biteye, nyuma icyo dukora nk’inteko, ni ukujya inama tukareba icyakorwa kugira ngo dukureho inzitizi zose zituma uyu mupaka udasubirana”.

Byashimangiwe na Depite Muhia Wanjiku wari uhagarariye iri tsinda, wavuze ko nyuma y’ibiganiro bagiranye n’impande zombi basanze ibibazo bihari bidakomeye, hari ikizere ko bizaganirwaho bigakemuka.

Ati” Turabigeza kuri komite ishinzwe kurwanya amakimbirane muri EALA, kandi nizeye ko ijana ku ijana iki kibazo kizacyemuka”.

Iki kibazo ngo gikemutse vuba abaturage bakwiruhutsa

Bamwe mu baturage bakoresha uyu mupaka wa Ruhwa, bavuga ko bagikorera hamwe serivisi zihutaga, ariko ubu bakaba badindizwa no gutinda mu mayira bava ku mupaka umwe bajya ku wundi.

Nkurikiye Yusufu waganiriye na Kigalitoday yagize ati” Iyi One Stop Border post niyongera gukora tuzaba turuhutse izi ngendo zitugeze habi, zo kuva ku mupaka umwe tujya ku wundi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Israel izengurutswe na million hafiz 450 impande zose bayanga urunuka baited ibitwaro nibifaranga ariko ujye wibuka ko akatereswe n’Imana ntayikamena ubu tuge gupfukamira abandi back mngo kugirango big ended bite about boss batuzungurutse nabonye iyo bagira ubushobozi baba bararimbuye u Rwanda so nibs wowe ufite ubwo a jya gupfukamira usable imbabazi zibyaha utakoze

kay yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Iyi ni imwe mu mpamvu Afrika itazatera imbere.Baca umugani ngo "ijya kurisha ihera ku rugo".Rwanda nibanze yumvikane na Burundi,TZ,Uganda na DRC,aho kwishimira ko president ZUMA avuyeho.Kuko tutagira amahoro asesuye tutabanje kumvikana n’ibi bihugu twegeranye.Mwibuke ko bimwe bibitse abantu bafite imbunda bahora biteguye gutera u Rwanda any time,cyane cyane baba mu mashyamba ya Kongo.
Nibyo koko iyo bateye turabatsinda.Ariko se twizera ko tuzahora tubatsinda?Mwibuke Habyarimana avuga ngo:"Ni ryari tutatsinze inyenzi?" Hali umuntu witwa George Santayana wigeze kuvuga ati:"Those who cannot remember the past are condemned to repeat it".Dukore uko dushoboye tubane n’ibihugu twegeranye.

ZAKARIYA yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka