E.S.Kagogo: Umunyeshuri wahigaga yarohamye mu kiyaga cya Burera aburirwa irengero
Umunyeshuri witwa Nkurikiyumuiza Innocent, wigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kagogo kiri mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, yarohamye mu kiyaga cya Burera mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 22/02/2014 ubwo yatorokaga ikigo agiye kumesera kuri icyo kiyaga.
Nkurikiyumuiza ngo yatorokanye n’abandi banyeshuri babiri mu ma saa kumi n’ebyri za mu gitondo kuri uwo munsi. Mu ma saa moya za mu gitondo ngo nibwo hamenyekanye ko uwo munyeshuri, w’imyaka 19 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa kabiri w’ikicirio rusange, yarohamye mu kiyaga.

Nsengimana Martin, umuyobozi wa E.S. Kagogo, avuga ko abanyeshuri bari batorokanye na Nkurikiyumukiza batanze amakuru bavuga ko bakigera ku kiyaga batangiye kumesa naho we akuramo imyenda agiye koga, yinaze mu mazi ntiyongera kuzamuka hejuru.
Nsengimana avuga ko, bakimara kumenya ayo makuru, bahise bitabaza Polisi y’u Rwanda Marine ikorera mu kiyaga cya Burera kugira ngo ibe yabafasha kurohora Nkurikiyumukiza ariko ngo ntibyabakundiye kuko nta bikoresho bari bafite. Ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo w’uwo munyeshuri wari utaraboneka.

Gusa ariko abaturiye ikiyaga cya Burera bahamya ko iyo umuntu arohamye muri icyo kiyaga bisaba byibura iminsi itanu kugira ngo umurambo we uboneke. Ikindi kandi ngo n’iyo ubonetse, ubonekera kure y’aho yarohamiye.
Umuyobozi wa E.S.Kagogo akomeza avuga ko bahora babwira abanyeshuri biga muri icyo kigo kutajya ku kiyaga cya Burera kuko bashobora guhurirayo n’ibibazo. Ngo ntibyari bisanzwe ko abanyeshuri batoroka bakajya kumeserayo.
Agira ati “Ni ibintu rwose bari basanzwe bazi ko batagomba kujyamo (mu kiyaga)…ntabwo byari bisanzwe!”
Uyu munyeshuri warohamye mu kiyaga cya Burera akomoka mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera.
Kutagira uruzitiro
E.S.Kagogo ni ikigo cy’amashuri yisumbuye gituye ahantu h’icyaro, ku musozi witegeye neza ikiyaga cya Burera, ku buryo iyo umuntu ari kuri icyo kigo aba agira ngo ari ku kirwa kubera ko aba abona amazi hakurya ahakikije.
Gusa ariko icyo kigo ntigifite uruzutiro kuburyo bigaragara ko byoroshye kuba abanyeshuri batoroka bakajya kwikorera ibyo bashatse kuri icyo kiyaga cyangwa se n’ahandi.
Tariki ya 21/02/2014, abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, basuye iki kigo mu rwego rwo kureba imikorera yacyo ndetse n’ibibazo gifite kugira ngo bizakorerwe ubuvugizi.
Kuba icyo kigo kitazitiye kandi kizengurutswe igice kini n’amazi, byateye impungenge aba badepite kuburyo babazaga niba nta bana banja batoroka bakaba barohama muri icyo kiyaga.
Nsengimana avuga ko ariko kuzitira ikigo babifite mu mishinga y’ikigo ngo ariko ubushobozi nibwo bukiri buke. Ikindi ni uko E.S.Kagogo ari ikigo cy’itorero ry’Abangilikani ariko gifashwa na leta.
Iki kigo kandi gifite ibindi bibazo bitandukanye birimo ko abana abahiga bajya kwivuriza kure y’ikigo, mu bilometero birenga bine, bikagira ingaruka mbi ku myigire yabo, kuko bajya kwivuza bagenda n’amaguru rimwe na rimwe bahetse umurwayi.
Icyo kigo ntikigira “Laboratoire” kandi gifite ishami ry’ubumenyi (Science). Muri icyo kigo kandi ntibagira icyumba cy’ikoranabuhanga ndetse n’amazu yaho arashaje kandi ntajyanye n’icyerekezo.
Abo badepite basuye icyo kigo bijeje ubuyobozi n’abanyeshuri ko ibyo bibazo byose bafite bazabikorera ubuvugizi kugira ngo abanyeshuri bahiga barusheho kugira ubuzima bwiza.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
aho hantu niheza
aho hantu niheza
aho hantu niheza
Aho.kagogo.bahazitire.