Dore imihanda wakwifashisha nyuma y’ikamyo yafunze uwa Kigali-Musanze
Ikamyo yazamukaga umusozi wa Buranga uherereye mu Karere ka Gakenke yacitse imbaraga isubira inyuma yitura hasi ihita ifunga umuhanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Hakizimana Venuste yabwiye Kigali Today ko iyi modoka y’inya-Tanzaniya yaguye muri uyu muhanda usanzwe ukoreshwa cyane n’abava Rubavu na Musanze bagana i Kigali, ahagana Saa Munani zo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018.
Yagize ati "Ikiri gukorwa ni uko imodoka ziri kugenda zihinduranya abagenzi ivuye i Musanze ikagurana abagenzi n’ivuye i Kigali."
Iyi modoka nta muntu yahitanye ndetse n’uwayi uyitwaye akaba yavuyemo ari muzima.

Hagati aho Polisi y’igihugu yasohoye itangazo ryihanganisha abagenzi, ariko ibasaba gukoresha indi mihanda mu gihe iki kibazo kigikemurwa.
Imihanda ishobora kwifashishwa ni uwa:
– Kigali -Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira
– Base-Burera-Gahunga-Musanze
– Mukamira-Kabaya-Ngororero-Muhanga-Kigali

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|