Dore ibyo Abanyarwanda basabwa kwirinda muri ibi bihe by’iminsi mikuru
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abanyarwanda kwirinda ibintu byose byahungabanya umutekano, muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bisoza umwaka wa 2024.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko muri ibi bihe umutekano urinzwe, kandi Polisi yibutsa abantu kugira uruhare rwabo kugira ngo barusheho kwizihiza iminsi mikuru batekanye.
ACP Rutikanga avuga ko mu bitaramo byateguwe haba mu tubyiniro, mu nsengero n’ahandi hazabera imyidagaduro hose Polisi izaba ihari, kugira ngo bafashe Abanyarwanda gusoza neza umwaka batekanye.
Ati “Ni byo koko uruhare rwacu nka Polisi turarukora, ariko uruhare rwabo ni ngombwa kugira ngo umutekano urusheho kugenda neza harimo kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kwirinda guha abana bato batarageza imyaka y’ubukure inzoga, ndetse ba nyiri utubari bagombye kubigenzura ntihazagire abana bato bagaragara muri ibyo bikorwa”.
ACP Rutikanga avuga ko na gahunda yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), na yo izafasha Abanyarwanda kujya kurira iminsi mikuru mu ntara nta mbogamizi zibayeho, zo kuba babura ibinyabiziga cyangwa bigateza umuvundo muri gare aho bategera berekeza mu byerekezo bagiyemo.
Ati “Kubera iyo mpamvu hakaba hafashwe ingamba zizatangira gukurikizwa guhera tariki 23 kugera kuri 24 Ukuboza 2024, hamwe no kuva ku wa 30 kugera kuri 31 Ukuboza 2024”.
Ikindi yasabye abanyabitaramo ni ukudateza urusaku, kuko bihungabanya ituze n’umudendezo bya rubanda.
Ati “Abacuranga mu bitaramo bagomba kwirinda gusakuriza abantu bakamenya ko hari n’abizihiriza iminsi mikuru mu miryango yabo bashaka kuruhuka. Abacuranzi bagomba kubikora batabangamira abandi, kandi bose bagomba gucungirwa umutekano”.
Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga, yanakomoje ku rubyiruko rubangamira ituze rya rubanda bifashishije imbuga nkoranyambaga, aho hari bamwe bakora ibikorwa bibangamiye abandi.
Yatanze urugero rw’uwagaragaye aryamye kuri matola yashyize mu muhanda ahitwa kuri 40 i Nyamirambo, ashaka ibyo ashyira kuri TikTok ariko bikaba byari bigize icyaha, kuko yari yakoze igikorwa kibangamiye abandi.
Ati “Iyo ari abakinnyi ba Firimi cyangwa ari undi ushaka gufata amashusho, yari gusaba uruhushya akabikora acungiwe umutekano, si byiza rero ko umuntu akora ibintu bibangamira umudendezo n’ituze by’abandi”.
Yibukije ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko, babarinda ibishuko byabaganisha ku kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Ohereza igitekerezo
|