DASSO ihagaze ite mu myaka ine imaze?

Mu myaka ine,urwego rushinzwe umutekano mu nzego z’ibanze ‘DASSO’ rumaze kugarura icyizere cyari cyaratawe n’urwo rwasimbuye rwari ruzwi nka ‘Local Defences’.

Urwego rwa DASSO rwahinduye imwe mu mikorere idahwitse yaranze Local Defences yasimbuye
Urwego rwa DASSO rwahinduye imwe mu mikorere idahwitse yaranze Local Defences yasimbuye

Mu myaka ine ishize abaturage n’urwego rwari rushinzwe kunganira Polisi mu gucunga umutekano mu nzego z’ibanze rwa ‘Local Defences’ barebanaga ay’ingwe.

Byaterwaga n’imyitwarire bamwe bemezaga ko idahwitse, biturutse ku kuba abarushyirwagamo nta bumenyi bw’ibanze bari bafite cyangwa amashuri make atuma babasha guhitamo igikwiye.

Hari aho wasangaga aba ‘Local Defences’ bakoze ibikorwa binyuranije n’ibyo bashyiriweho, birimo gukubita no gukomeretsa abaturage ubundi bashinzwe kurinda. Ibyo byose ntibyatumaga hari umuturage wumva ko atekanye mu gihe umu ‘Local Defence’ ari hafi.

Mu 2014, Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) nibwo yafashe icyemezo cyo kurukuraho ikarusimbuza urundi ruzwi nka DASSO.

N’ubwo DASSO yazanye amaraso mashya, kuko abayishyirwagamo ari abafite icyiciro cy’amashuri runaka cyangwa bamwe mu nyangamugayo bahoze muri “Local Defences’, amakenga yari akiri yose mu baturage.

Polisi y'igihugu ifasha DASSO mu bijyanye no kubahugura mu gucunga umutekano no mu myitwarire
Polisi y’igihugu ifasha DASSO mu bijyanye no kubahugura mu gucunga umutekano no mu myitwarire

Mu kazi kabo ka buri munsi, abagize urwego rwa Dasso bahabwa amabwiriza n’ubuyobozi bw’akarere. Ariko mu kuyashyira mu bikorwa bakayoborwa na Poisi y’igihugu kubera ko ari urwego rw’umutekano.

Ariko kuri ubu nyuma y’imyaka itatu, DASSO imaze kugaragaza itandukaniro kuko uretse kuba imikoranire hagati yayo n’abaturage yariyongereye, igira n’uruhare mu gufatanya n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

Urwego rwa DASSO nirwo rurinda ahantu hose hari ibikorwa rusange uhereye ku rwego rw’akarere kugeza ku kagari mu gihugu hose.Rwagiye runafasha ubuyobozi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bukorerwa mu kajagari.

Kugeza ubu, urwego rwa DASSO rumaze kubakira abatishoboye cyangwa kubasanira inzu. MINALOC ivuga ko icyegeranya imibare y’ibikorwa DASSO imaze kugiramo uruhare.

Ngendahimana Ladisilas umuvugizi wa MINALOC, nawe ntahakana ko hari aho Local Defences itakoraga neza, aho akaba ariho DASSO yaje gushyira imbaraga kugira ngo igarurire abaturage icyizere.

Agira ati “Dasso ifite imikorere myiza itandukanye n’iya rokodifensi, si ukuvuga ko ibyo rokodifensi yakoze byose byari bibi cyangwa amakosa, hari n’ibyiza bakoze ku buryo n’abari bayirimo bafite imyitwarire myiza baje guhabwa akazi mu rwego rwa Dasso.”

Iyo hari umwe mu bagize DASSO ugaragaweho n’amakosa ahanwa kimwe n’undi mukozi wese kuko na bo bafite amategeko abagenga.

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Gakenke, Kanobana Gilbert, avuga ko abaturage bongeye kubagirira icyizere ku buryo basigaye bafatanya mu guhanahana amakuru.

Ati “Dukorana muri gahunda za leta zitandukanye zijyanye n’umutekano nko kunoza irondo, guhana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano hari na gahunda za leta zagenewe abaturage twagiye tugiramo uruhare nka za VUP,kureba uburyo zigera ku bagenerwabikorwa, abarenganye tukabarenganura.”

Urwego rwa DASSO rwashyizweho n’iteka rya Perezida, kuri ubu rumaze kugira abakozi bakabakaba mu 4.000 batojwe mu byiciro bitatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

DASSO irakora pe ariko ishibora guteshuka kunshingano kubera ko nta mushahara turasaba Minaloc nka minisiteri ibayobora kubarebera ibijyane nunushahara kuko nabakozi cyane pe.

alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Kabisa bravo kuri ba Dasso turabemera kukazi keza badukorera twe abaturage dufatanije

Enock yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka