Cyanika: Abaturage barataka ubujura bubarembeje
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko barembejwe n’abajura babatera mu ngo zabo bakabiba ibyo basanze byaba imyaka, imyenda ndetse n’amafaranga.
Aba baturage bavuga ko mu murenge wabo hatari hasanzwe ubujura nk’ubuhari ubu. Ngo ubwo bujura bubarembeje bwatangiye kugaragara cyane kuva mu kwezi kwa 08/2014, ubwo imvura yatangiraga kugwa.
Sebahinzi Emmanuel agira ati “Ibisambo bimeze nabi. Imvura iri kuba iri kugwa ugasanga bakugezeho. Jyewe ubwa mbere banyibye ibihumbi 100 byari biri ku meza. Ubwa kabiri imyenda yari iri mu mbuga bari kuyifura, iri ku mugozi, yose bayanurira mu gikapu baragenda.”
Mwiseneza yungamo ati “Imvura iragwa, bakitwikira imvura. Bikaza bikabomora amazu y’abandi. Ayo tuzi (amazu babomoye), tuzi amazu atatu ya hano iwacu. Ariko ni ukuvuga ngo ntabwo biba agace kamwe, bajya n’ahandi.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko nubwo imvura itaba iri kugwa abo bajura baza kubiba haba kumwanya ndetse na nijoro. Ngo nko kumanywa bahengera umuntu ari mu gikari bakanyura ku irembo bagaca urugi bakiba ibyo basanze munzu.
Gusa ariko ngo abaturage baratabarana; nk’uko Uwineza Louise abihamya. Agira ati “Byaraje (ibisambo) ubwo biri kuzamuka, bikurikiranye n’umwana w’umusore. Ubwo bigeze ku irembo rero, bibona nta kuntu byakwiba uwo musore bakurikiranye. Biramufata ngo bimuzirikire ku giti noneho bikomeze gahunda zabyo. Ubwo rero dutabaje abo bantu barirutse…”.
Ku wa kane tariki 11/09/2014 aba baturage bafashe ku manywa y’ihangu igisambo kimaze kwanura imyenda yari yanitse hanze muri rumwe mu ngo zo mu murenge wa Cyanika. Icyo gisambo ngo banagisanganye ibyuma ngo cyari kigiye gukoresha kica urugi rwo muri urwo rugo. Bakimara kugifata bahise bagishyikiriza Polisi.
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko bwajya buhana bwihanukiriye ibisambo biba byafashwe kugira ngo n’abandi babonereho ko kwiba ari bibi bityo babicikeho.
Nubwo abo baturage bataka ubujura, ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwo buvuga ko nta bujura buri muri uwo murenge. Ngo n’ikimenyimenyi nta muturage uraza kubatakira ko bamwibye; nk’uko Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge abihamya.
Agira ati “Nta bujura buri mu murenge wacu wa Cyanika rwose…ubujura nta buhari, abaturage bameze neza baratekanye, amarondo barakora nta kibazo bafite cy’ubujura rwose.”
Ubuyozi bw’akarere ka Burera buhora bushishikariza abaturage kurara irondo kugira ngo bafatanye n’abashinzwe umutekano kuwubungabunga.
Abayobozi kuva ku rwego rw’imidugudu basabwa gupanga neza abagomba kurara irondo ndetse n’aho bagomba kuririrara kandi bakagenzura ko ryakozwe neza mu nama iba buri gitondo saa moya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko irondo rirawe uko bikwiye ibikorwa by’ubujura, urugomo, ihohoterwa, ndetse n’amakimbirane mu ngo byacika.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|