#COVID19: Uwagurishije abamotari umuti utujuje ubuziranenge yatawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa HUUREKA hand sanitizer utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.

Amashyirahamwe y’abamotari ngo yawuguze mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19. RIB iravuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu bucuruzi bw’ibikoresho bitujuje ubuziranenge kuko bishyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka