Congo Nil: Ishyirahamwe UMUKINDU ryiyemeje guhashya abahungabanya umutekano wa nijoro

Nyuma y’ubujura bukabije bwari bumaze iminsi burangwa mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro cyane cyane mu masaha ya nijoro, ubuyobozi bw’akagari hamwe n’abaturage bashyizeho ishyirahamwe ry’abiyemeje guhangana n’abakora ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

Umuyobozi w’iryo shyirahamwe, Ndayishimiye Melane, yavuze ko bakurikije uburyo umujyi wa Congo Nil ugenda ukura, basanze ari na ko hagenda haza abateza umutekano muke mu ngo z’abaturage, basanga byarushaho kuba byiza hashyizweho itsinda rikurikirana umutekano w’ingo z’abaturage mu rwego rwo guhashya abantu baba bashaka kwiba ibyo abaturage bagezeho biyushye akuya.

Abagize iryo tsinda rishinzwe kurinda umutekano bafite intego bagenderaho igira iti “ishyirahamwe UMUKINDU twiteguye kurinda umutekano.”

Bitewe n’uko abenshi mu batuye muri iyo midugudu ari abakozi b’inzego zitandukanye, bakaba badafite umwanya wo kurara bazenguruka bicungiye umutekano, byabaye ngombwa ko hashyirwaho abantu bazajya bahembwa n’abo batuye imidugudu badashobora kwirindira umutekano wa nijoro.

Abagize ishyirahamwe UMUKINDU bijeje abaturage kubarindira umutekano.
Abagize ishyirahamwe UMUKINDU bijeje abaturage kubarindira umutekano.

Abagize ishyirahamwe UMUKINDU beretswe abaturage b’imidugudu igize akagari ka Congo Nil kugira ngo nibajya bababona mu ngo zabo bazajye bamenya abo ari bo.

Buri rugo ruzajya rutanga umusanzu ungana n’amafaranga igihumbi ku kwezi kugira ngo yifashishwe n’abagize iryo shyirahamwe mu bikorwa byabo byo kurinda umutekano.

Iryo shyirahamwe ryatangiye gukora ku mugaragaro tariki 31/05/2014 nyuma yo gushyira umukono ku masezerano asobanura imiterere y’akazi ndetse n’inshingano z’abo bagomba gucunga umutekano.

Ayo masezerano avuga ko abiyemeje gucunga umutekano bagomba kurinda inzu iri mu rupangu cyangwa se itari mu rupangu hamwe n’ibiyikikije.

Bazajya bakora mu masaha ya nijoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ku buryo ngo ikizajya kibura ku manywa batazajya bakibazwa.

Ikizajya kibura mu masaha ya nijoro cyo ngo bazajya bashakisha aho cyarengeye bifashishije inzego z’ibanze n’iz’umutekano ku buryo basabwa kumenya aho ibyabuze byarengeye mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ikizajya kibura burundu, uwo byagaragaye ko cyaburiye mu gace yarayemo acunga umutekano ngo azajya acyishyura.

Babanje gusoma neza amasezerano ajyanye n'akazi mbere yo kuyashyiraho umukono.
Babanje gusoma neza amasezerano ajyanye n’akazi mbere yo kuyashyiraho umukono.

Abantu 12 n’abasimbura batatu ni bo bagize itsinda rizajya ricunga umutekano wa buri joro w’abatuye mu midugudu itatu y’akagari ka Congo Nil.

Hashyizweho n’inzego z’ubuyobozi bw’ishyirahamwe UMUKINDU ari zo perezida, visi perezida, umubitsi, n’abajyanama.

Abantu babiri ngo bazajya barinda umutekano w’ingo ziri hagati ya 20 na 30, bakaba ari bo ngo bazajya babazwa umutekano wazo muri iryo joro.

Biteganyijwe ko abacunga umutekano bazagenda biyongera hakurikijwe uko ubushobozi bw’ishyirahamwe buzagenda bwiyongera, ibyo bikazajyana na none n’uko umubare w’ingo ugenda wiyongera muri ako gace gafatwa nk’umujyi w’akarere ka Rutsiro uri kugenda wiyubaka.

Ishyirahamwe UMUKINDU (Umutekano Mukebera, Kindoyi na Nduba) ryahawe izina hifashishijwe amazina y’imidugudu igize akagari ka Congo Nil, ari yo Mukebera, Kindoyi na Nduba.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka