Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano nshya
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General.
Yanamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

Col Patrick Karuretwa ni umwe mu baherutse gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama muri Kamena 2021.
Icyo gihe mu butumwa yabagejejeho, Perezida Kagame yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba guhangana n’ibyo bibazo.

RDF PRESS RELEASE – PROMOTION AND APPOINTMENT IN THE RWANDA DEFENCE FORCE pic.twitter.com/8oglgR8c7L
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 5, 2021
Ohereza igitekerezo
|