Col Mutembe yabwiye abarashe abaturage ko batazabura kubiryozwa

Mu ijoro ryakeye ku wa 10 Kamena 2018, mu mudugudu wa Kinamba mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, abasore babiri barashwe n’abantu bataramenyekana bahita bapfa.

Col Frank Mutembe avuga ko abitwikiriye ijoro bakarasa abantu byanze bikunze bazafatwa bakabiryozwa
Col Frank Mutembe avuga ko abitwikiriye ijoro bakarasa abantu byanze bikunze bazafatwa bakabiryozwa

Abo basore ni Ngirimana Claude wanahise yitaba Imana muri iryo joro, Nzeyimana Abdou wari wakomeretse bikomeye na we akaba yamaze kwitaba Imana kuri uyu wa mbere.

Abo basore ngo barasiwe mu muhanda wa kaburimbo rwagati ugana ku mupaka wa Ruhwa. Kugeza ubu abakoze ubwo bugizi bwa nabi ntibaramenyekana ariko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ryo kubashakisha.

Col Frank Mutembe, umuyobozi wungirije w’ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yahumurije abaturage ababwira ko umutekano uhari.

Yabizeje kandi ko abo bagizi ba nabi nta kabuza baza gufatwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, n’ubwo atishimiye urwego rwo gutanga amakuru abaturage bariho.

Yagize ati” Umutekano w’igihugu cyacu umeze neza, kuba umuntu umwe yakwitwikira ijoro akica umuntu birashoboka ariko tuzabafata icyo ndakibijeje.
Turabasaba ubufatanye , ndagira ngo mbizeze ko dufatanije,aba bantu tugomba kubashaka tukababona ikintu cya mbere ni ugutanga amakuru.”

Kankindi Leoncie uyobora Akarere ka Rusizi by'agateganyo avuga ko bakeka ko hari abaturage babyihishe inyuma
Kankindi Leoncie uyobora Akarere ka Rusizi by’agateganyo avuga ko bakeka ko hari abaturage babyihishe inyuma

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo Kankindi Leoncie , avuga ko ikibazo cy’abo bagizi ba nabi kiri gushakirwa mu baturage ubwabo, kuko bikekwa ko aribo baba babyihishe inyuma. Aha ngo bakaba bari mu iperereza kugira ngo bafatwe.

Yagize ati” Ibyabanje mbere byari bifitanye isano n’ibihugu duturanye by’ u Burundi na Congo ariko aho bigeze,turabona ko ari abantu bashobora kuba bari hano. Bishoboke ko ari abantu bari hano batunze imbunda, barimo gushakishwa.”

Si ubwa mbere ubugizi bwa nabi nk’ubwo bubaye muri uwo murenge,kuko mu kwezi kwa Kanama 2016 mu Kagari ka Ryankana barashe umugabo ariko Imana ikinga ukuboko.

Mu mudugudu wa Kabuga,n’ubundi muri uwo Murenge mu mwaka wa 2017 harashwe abanyerondo hapfa umugabo umwe n’umwana, harashwe kandi abantu bari bari mu kabari 7 barakomereka umwe yitaba Imana.

Abaturage bavuga ko bagiye gufatanya n'inzego z'umutekano kugira ngo abihishe inyuma y'ubwo bugizi bwa nabi bafatwe
Abaturage bavuga ko bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bafatwe

Abaturage bo muri uwo Murenge wa Bugarama bavuga ko ibyo byo kurasa abantu bimaze gukabya muri ako gace, bagasaba ko umutekano wakazwa ndetse n’abakekwaho kubyihisha inyuma bagafatwa bakabiryozwa bityo bikabera abandi urugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka