China Road ngo yibwe asaga miliyoni 7,5Frw

Abantu bataramenyekana bitwaje ibyuma baraye bateye ikigo cy’isosiyete ikora umuhanda ya China Road ngo biba asaga miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Byabereye mu Mudugudu wa Muko, mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke mu masaha y’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude, avuga ko abantu bataramenyekana umubare binjiye mu kigo cy’isosiyete y’Abashinwa ikora umuhanda "China Road and Bridge Corporation", aho bita mu Mwaga, bitwaje ibyuma basimbuka ikigo basangamo Umushinwa baramukubita ndetse baranamukomeretsa hanyuma batwara amafaranga yari afite barahunga.

Yagize ati “Imvura yagwaga abantu barinjira bafite ibyuma baca inyuma y’ikigo, abazamu ntibabasha kubabona, baragenda bakubita Umushinwa bambwambura amafaranga yari afite, basiga banamukomerekeje, ni bwo yahise asohoka aza gutabaza abazamu babirukaho basanga bagiye ni ko kwitabaza inzego z’umutekano”.

Ndindayino avuga ko abantu bose bamaze gutozwa kujya babitsa amafaranga kuri banki, ariko agakeka ko impamvu abo bashinwa batabitsa ayo mafaranga ari nyinshi, akenshi zitungwa agatoki n’abaturage, zirimo ko na bo ubwabo bashaka kuyiba abayobozi babo, ntibamenye ko hari amafaranga bafite kuri banki, cyangwa bakaba baba bayazanye ngo bahembe abakozi.

Kugeza ubu, biravugwa ko amafaranga yibwe ari miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda n’amadorari ibihumbi 4,8 ahwanye na miliyoni zisaga 3 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Superintendant Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangaje ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ababikoze ndetse n’abakigizemo uruhare bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka