Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye - CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ibi yabivuze ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019 mu nama yahuje ba nyiri amahoteli, utubari, abafite amacumbi (Logdes) n’utubyiniro (Night Clubs) bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama yabereye muri imwe muri Hoteli ziherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abitabiriye inama ko uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ari ngombwa kandi rukenewe kugira ngo impanuka zihitana abantu kubera gutwara banyoye ibisindisha birenze igipimo cyagenwe zikumirwe.
Yabwiye ba nyiri amahoteli, utubari, utubyiniro n’amacumbi ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro butareba Polisi yonyine abagaragariza ko iyo umukiriya wabo atashye agatwara imodoka yanyoye inzoga ziregenje ibipimo agakora impanuka bashobora kumubura ndetse n’amafaranga yabazaniraga ntibongere kuyabona.
Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko ari Polisi yahora ibakangurira kubungabunga ubuzima bw’abakiriya banyu, namwe mukwiye kumva ko ari inshingano zanyu, mukabafasha kugera iyo bajya amahoro. Mukabibutsa ko gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga zirenze igipimo cyagenwe cya 0.08 bya Alukolo bitemewe kandi ko bihanirwa n’amategeko, ikindi kandi mukirinda gukomeza kumuha izindi nzoga mu gihe mubona yasinze.”

CP Kabera yakomeje ababwira ko bakwiye gushyira ibyapa aho bakorera byibutsa abakiriya babagana ko bibujijwe gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha birenze igipimo cyagenwe. Yanagarutse kandi no ku bajyana abana mu tubari cyangwa mu macumbi, amahoteri n’ahandi, kimwe n’ababaha inzoga, abibutsa ko bihanwa n’amategeko. Aba bacuruzi bibukijwe ko bagomba kwirinda urusaku rubangamira abandi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), Kariza Belise yasabye banyiri amahoteri, utubari, amacumbi n’utubyiniro kumva ko umutekano w’ababagana ubareba mbere y’undi muntu uwo ari we wese.
Yagize ati: “Polisi ishinzwe kubahiriza no gushyira mu bikorwa amategeko yashyizweho na Leta, ikanafasha Abanyarwanda kwidagadura mu mudendezo no kubarindira umutekano wabo n’ibyabo ntabwo ikwiye kubibutsa buri gihe ko mukwiye kubwira ababagana ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kuko bitwara ubuzima bw’abantu abandi bikabasigira ubumuga.”
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite amahoteli mu Rwanda, Nsengiyumva Barakabuye yavuze ko gucuruza bigendana n’umutekano, asezeranya ko we na bagenzi be bagiye gushakira hamwe igisubizo kirambye impanuka zo mu muhanda cyane cyane izikomoka ku businzi zigakumirwa.
Yagize ati: “Ducuruza ari uko hari umutekano, ni yo mpamvu tugiye gukora uko dushoboye natwe tukagira uruhare mu gukumira impanuka ziterwa no gutwara umuntu yanyoye ibisindisha birenze igipimo.”
Iyi nama ihuza Polisi y’u Rwanda n’abantu bafite ubucuruzi bw’inzoga mu tubari, amaresitora n’amahoteri yari icyiciro cya gatatu kuko hari izindi nama zabanjirije iyabaye uyu munsi. Iyi yari yitabiriwe n’abantu bagera kuri mirongo itanu (50).
Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro
- Polisi na FERWACY bifatanyije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda binyuze mu ba Guide n’Abasukuti
- Abantu bakwiye kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro- Pasitoro Ruhongeka
- Irinde ‘Nakererewe reka mfate akamoto’ - CP Kabera
- Amafoto: Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu itorero ry’Abadiventiste
- Ubutumwa butangiwe mu misigiti burubahwa cyane - Sheikh Gabiro avuga kuri Gerayo Amahoro
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu idini ya Islam (Amafoto)
- Itorero ry’Abadivantisite na ryo ryahigiye kwigisha ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro yitezweho kugabanya ubumuga buterwa n’impanuka
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu matorero ya Porotesitanti (Amafoto)
- Ntimugatware ibinyabiziga mucunga Polisi -CSP Businge
- Gerayo Amahoro: impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11% mu Burasirazuba
- ‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’ bizigishwa mu materaniro Gatolika yose
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)
- Muri 2020 Polisi izakomeza gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ iyifatanye n’indi yitwa ‘Rengera Umwana’
- Polisi irifuza ko abantu basoza umwaka nta mpanuka
- Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri 0%
- Nyuma y’umuganda ikipe ya Police FC yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Polisi na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira
- Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nsengero
Ohereza igitekerezo
|