Burera: Yitwikiriye ijoro arangura Kanyanga ariko ntibyamuhira

Umugabo witwa Athnase Nangwanuwe ukomoka mu karere ka Musanze, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iherereye mu karere ka Burera, kubera gufatanwa ijerekani ya litoro 20 yuzuye Kanyanga.

Mu ma Saa Tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu, nibwo yafatiwe mu murenge wa Kagogo, aho yari avuye kurangura Kanyanga mu gasantere ka Mugu, kari mu murenge wa Kagogo, nk’uko yabyivugiye.

Akomeza avuga ko iyo Kanyanga yari yikoreye atari iye, yari iy’umugabo bari kumwe wari wamuhaye ikiraka cyo kuyikorera, akamuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu. Gusa uwo mugabo avuga ko bari kumwe yirutse bakamubura.

Nangwanuwe yongeraho ko iyo Kanyanga bari bayijyanye mu gasantere ka Bukara kari mu murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze.

N’ubwo hagati umurenge wa Kagogo muri Burera n’uwa Remera muri Musanze hari intera ndende, Nangwanuwe avuga ko bari kugenda n’amaguru ijoro ryose, bakageza yo iyo kanyanga.

Iyo jerekani yuzuye kanyanga baranguye amafaranga y’u Rwanda 12.000, iyo bayigeza aho bari bayijyanye bari kubaha amafaranga agera ku bihumbi 40, nk’uko Nangwanuwe abihamya.

Aka ni agasantere ka Kabere ko muri Uganda, kegereye umupaka w’u Rwanda. Ahacumba imyotsi ni ahari inganda zikora kanyanga.

Abayobozi b’akarere ka Burera bahora bashishikariza abaturage kureka ikiyobyabwenge cya Kanyanga kuko ukinyweye ata ubwenge agahungabanya umutekano. Mu rwego rwo gukomeza kuyirwanya, ifashwe bayimenera mu ruhame.

Mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera, harimo abantu biyemeje kureka gucuruza Kanyanga bibumbira mu makoperative, akora imishinga ibyara inyungu n’akarere kakabafasha. Abo nibo baburira ababa bagicuruza kanyanga kubireka.

Kuri ubu akarere kashyize ho amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri yo gutera inkunga abantu baretse gucuruza Kanyanga bakishyira hamwe bagashinga koperative.

Kanyanga igaragara mu karere ka Burera ituruka muri Uganda, abakora icyo kiyobyanwenge muri Uganda bafite inganda hafi y’umupaka w’u Rwanda, aho abanyarwanda bajya kuyizana bitabagoye.

Abayobozi batandukanye bo muri Burera bagirana ibiganiro n’abayobozi bo muri Uganda kugira ngo bafatanye kuyirwanya.

Abayobozi bo muri Uganda bagiye bemerera abo muri Burera ko bagiye gukura izo nganda zikora kanyanga hafi y’umupaka w’u Rwanda, ariko kugeza ubu nta gikorwa kigaragara kirakorwa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka