Burera - Yikase ijosi akoresheje ponseze “Ponceuse”

Tariki 24/11/2011 mu murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera, uwitwa Kwihangana alias Biryuwiziritse yiyahuye yikase ijosi akoresheje icyuma gikata ibyuma kizwi ku izina rya “ponceuse”.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu babonye ibyo biba, uwo mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we. Mbere y’uko yiyahura yari ari mu gasantere ka Cyanika ari kunywa inzoga ndetse ngo ari kumwe n’umugore batashakanye.

Umugore bashakanye ngo yaje kumubona maze ahita aza muri ako kabari atangira kwendereza umugabo we amutuka. Biryuwiziritse yahise agira umujinya ahita asohoka maze ajya aho bakorera inzugi n’amadirishya afata “Ponceuse” ahita yikata ijosi.

Ubwo yikataga ijosi ntabwo nyir’iyo “ponceuse” witwa Rwamuhungu Boniface yari ahari. Ngo yari yagiye kugura ikarita ya telefone muri butike iri hafi aho.

Polisi ikorera muri ako gace yahise ifunga Rwamuhungu. Ukuriye Polisi muri ako gace yatangaje ko bamucumbikiye mu rwego rwo kumurindira umutekano. Ngo nibamara kumenya ukuri kuri urwo rupfu bazahita bamurekura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka