Burera: Yatawe muri yombi akekwaho kwiba moto ya Gitifu
Polisi yo mu karere ka Burera icumbikiye umugabo witwa Felix Ntaganzwa, ukekwaho kwiba moto ya Anastase Nteziryayo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde.
Ntaganzwa utuye mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, akekwaho kwiba iyo moto ifite purake RA 004U, ubwo yari ayisanze muri parikingi y’akarere ka Burera, ubwo abanyamabanga nshingwabikorwa bari mu nama.
Nyuma yo gusohoka mu nama, uyu muyobozi yabuze ipikipiki ye, ahita amenyesha Polisi, Ntaganzwa atabwa muri yombi nyuma y’amasaha macye.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Francis Gahima, avuga ko mu mezi atatu ashize, habonetse ubujura bwa moto bugera kuri bune muri iyi ntara, ariko eshatu muri zo zamaze kuboneka.
Ingingo ya 300 y’itegeko ivuga ko umuntu wese ukoze ubujura, ariko ntagire uwo akomeretsa cyangwa ngo agire icyo yangiza, ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu agaciro k’ibyo yari yibye.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko semana akarere kacu kazatera imbere gute kabuze byose koko kabure namashanyarazi prezida atwihera abashoboye kwitamika bakitamika, mana tabara akaarere kacyu kave mubwigunge kabone umuriro. turabasabako kandi abo bihangira imirimo bagateza inzara abatuarage, batubabarire kabisa bajye kuyihangira mumirima yabo. bareke twihingire amasambu yacu. imana iturinde.