Burera: Umukozi w’umurenge afunzwe akekwaho gukubita umugore we bikamuviramo urupfu

Umukozi w’Umurenge wa Cyanika ushinzwe ubworozi, Ndagijimana Jean Baptiste, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, akekwaho gukubita umugore we bikamuviramo urupfu.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeza ayo makuru ivuga ko Ndagijimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we witwa Nshimiyimana Yvonne. Uwo mugabo ngo yahoraga akubita umugore we.

Abaturage bazi uwo muryango bavuga ko ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2015 nabwo Ndagijimana yakubise uwo mugore we ahagana ku mutima, bituma abaturage bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gitare kiri mu Murenge wa Kagogo ameze nabi.

Nyuma y’aho ngo bahise bamujyana ku bitaro bya Ruhengeri ari naho yapfitiye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015.

Abo baturage bakomeza bavuga ko Ndagijimana yakubitaga umugore we amushinja ko ngo amuca inyuma.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Dismas Rutaganira, avuga ko bataye muri yombi Ndagijimana bagendeye ku makuru bahawe n’abaturage ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera.

Akomeza avuga kandi ko bamufunze mu gihe bagikora iperereza kugira ngo barebe koko niba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugore we bityo akurikiranwe n’amategeko.

Yongeraho ariko ko nyuma y’iryo perereza basanze Ndagijimana ataragize uruhare mu rupfu rw’umugore we yarekurwa.

Iyi nkuru yumvikanye mu Karere ka Burera nyuma y’iminsi mike umuyobozi w’ako karere, Sembagare Samuel, yihanije abagabo bakubita abagore babo.

Tariki 08 Gicurasi 2015, ubwo Sembagare yari yitabiriye umuhango wo kwangiza ibiyobyabwenge mu murenge wa Rugarama, yavuze ko abagabo bakubita abagore babo bazajya bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Yagize ati “Umugabo uzakubita umugore we, tuzamushyira mu kigo ngorora muco (Transit Center) cya kure, azamara amezi atatu. Ntabwo dushaka ko abagore bakubitwa! Ko batotezwa!”

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntihakagire umuntu mukuru ukosoza undi inkoni rwose!
uwo Ndagije aho si wa wundi twiganye i Kagogo muri tronc commun muri 1999?

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Yooooo, birabaje rwose kumva ko umuntu w’umuyobozi akubita umufasha we kugeza n’aho bimuviramo urupfu. Naho yaba yapfuye azize ikindi nk’indwara yarafite atabizi, ariko uwo mugabo akaba yamukubise, yihutishije urupfu rwe, bityo akwiye kubiryozwa.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

abagabo turagowe ntamugabo wogukubitumugore numuco mubi akunaniye wamureka ukitabaza amategeko akabatanya ariko nubuyobozi haraho burenganya abagabo warega ngo genda ntashingiro

Sinumvayubu yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka