Burera: Umukobwa w’imyaka 17 afunze kubera gufatanwa kanyanga

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, kuva tariki 02/05/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, kubera gufatanwa litoro 15 za kanyanga azikoreye mu gitebo.

Inzego z’umutekano zamufatiye uwo mwana mu murenge wa Cyanika hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda yikoreye igitebo cyirimo amashashi yuzuyemo kanyanga. Hejuru y’ayo mashashi hari hageretse ho ibirayi mu rwego rwo kujijisha.

Nyirandihano Budensiyana nyirakuru w’uwo mwana, ubana nawe mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika, avuga ko yari yajyanye n’umwuzukuru we gupagasa muri Uganda. Ubwo batahaga nimugoroba Nyirandihano yahise ajya kugura ibyo bararira naho umwana we arakomeza arataha.

Ubwo uwo mwana yari akiri mu nzira yahuye n’umugabo uzwi ku izina rya Budunduri maze amwikoreza icyo gitebo, aho yari kumuha amafaranga y’u Rwanda 500, atazi ko harimo izo kanyanga; nk’uko Nyirandihano akomeza abisobanura.

Uwo mukecuru yemeza ko uwo mwana we arengana. Yifuza ko yafungurwa kuko ariwe wamufashaga mu turimo twa buri munsi kuko we ageze mu zabukuru.

Polisi ikorera mu karere ka Burera ivuga ko igikora ipererza ryimbitse kugira ngo irebe niba izo kanyanga yari yikoreye zitari ize. Kubera ko akarere ka Burera kashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ikiyobybwenge cya kanyanga, abantu basigaye bohereza abana bakiri bato kujya kuzana kanyanga muri Uganda.

Polisi ivuga ko kugeza ubu bamaze gufata abana bagera ku 10 bikoreye kanyanga bakuye muri Uganda batumwe n’ababyeyi babo. Irasaba ababyeyi kurera abana babo neza kuko abana bazongera gufatwa bikoreye kanyanga bazajya babajyana mu bigo ngorora muco cyangwa bafate ababyeyi babo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka