Burera: Umugore afunzwe ashinjwa guta umwana w’uruhinja ku gasozi
Umugore witwa Hakuzwimana Jeannette, afungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ashinjwa guta ku gasozi umwana w’uruhinja yari amaze icyumweru kirenga yibarutse.
Hakuzwimana uvuka mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, yafatiwe mu murenge wa Kagogo, muri ako karere, tariki 01/06/2014, amaze guta urwo ruhinja mu kigunda; nk’uko abamufashe babihamya.
Uyu mugore, ngo ufite undi mwana w’imyaka ibiri y’amavuko, yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Avuga ko icyamuteye guta umwana y’ibyariye ari abo mu muryango we bamutotezaga, bamuziza ko yabyaye umwana ufite se utazwi.
Agira ati “Natwaye inda y’ikinyendaro, nyibyarira iwacu mu rugo…ab’iwacu mu rugo nta nuwangezeho, nari ndi mu bitaro jyenyine, igihe kigeze baransezerera ndataha. Njyeze mu rugo naje guharahazwa na barumuna banjye, bantoteza y’uko uwo mwana ngomba kumukura ahongaho, ko umwana nabyaye, namubyaranye n’umusaza ngo wanduye SIDA.
Bakomeza kuntoteza cyane, binyobeye nibwo nagize nti ‘reka njye mu buyobozi, ubuyobozi nabwo njyeze aho sibabujyamo, bikomeza kuntesha umutwe, nibwo naje guhura n’ikigeragezo cya Satani nta umwana.”
Hakuzwimana akomeza avuga ko uwo mwana yamutaye ahantu hafi y’ibishyimbo ubundi arigendera. Ati “narinzi ko icyaha cyo guta umwana bagihanira kandi icyo cyaha ndacyemera nkagisabira n’imbabazi.”
Umwana Hakuzwimana yari yataye baramutoye, baramumusubiza kuburyo aho afungiye amufite ndetse aranamwonsa.
Nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, mu ngingo yayo ya 231: guta umwana bihanishwa kuva ku gifungo cy’imyaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 20 kugeza ku 100.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko koko ubwicanyi buzashira ryari iwacu uwo mugizi wa nabi ahanwe byintanga rugero naho nyakwigendera imana imuhe iruuko ridashira
Murabonako uyu muco umaze gukwira mugihugu.Birababaje.Njyewe maze kwakira impinja ebyiri sinzi ababyeyi babo kandi ntibiba byoroshye pe. Ese abajugunya Abana kukibumvako bo bakeneye kubaho neza.Gusa bavandimwe mwirinde gusama no gutera inda mutabiteguye.
nonese ibyo biti sikimeza ? nkongera nkibaza nti ibyari birunze kuri porisi yanyagatare byagiyehe?ese nabyo byaratwiswe? byatwikiwehe?