Burera: Umugabo n’umugore batwawe n’umugezi baburirwa irengero

Umugore witwa Ingabire Claudine hamwe n’umugabo we batwawe n’amazi y’umugezi witwa Kabwa, ugabanya imidugudu ya Musaga na Karambo mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, baburirwa irengero.

Imvura nyinshi yaguye muri ako Karere guhera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa mbere tariki 3 Mata 2023, yateje uwo mugezi kuzura, utembana uwo mugore w’imyaka 35, mu gihe umugabo we witwa Maniriho w’imyaka 41 yageragezaga kumutabara ngo amurohore, bombi urabatembana baburirwa irengero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga, yemejw aya makuru agira n’ubutumwa agenera abaturage.

Yagize ati: "Mu gihe cy’imvura nyinshi nk’iyo dufite ubu hakunze kugaragara ibiza bitungurana bikangiza byinshi ndetse no gutwara ubuzima bw’abantu. Tuributsa abaturage kwitwararika mu gihe imvura igwa, birinda kunyura mu nzira z’amazi kuko ashobora kubatwara cyangwa bagakomereka, cyane ko akenshi ayo mazi hari ubwo aba arimo ibiti n’amabuye binashobora kubakomeretsa".

"Ikindi tubasaba ni ugusibura inzira z’amazi no kugenzura amazu yabo ko atinjirwamo n’amazi mu kwirinda ko yagwa bitunguranye. Abafite amazu adakomeye n’abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga turabagira inama yo gushaka aho bacumbika muri ibi bihe, kuko imvura ikigwa ari nyinshi".

Umugabo n’umugore batwawe n’uwo mugezi bafite abana batatu, bakaba bakomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa.

Uwo mugezi mu kuzura amazi y’imvura yasandariye no muri centre ya Kinyababa anahasenya inzu ebyiri. Ibi bikaba byatumye benshi bakurwa mu mazu yabo kuko yari yarengewe n’amazi, mu rwego rwo kubarinda izindi ngaruka zakurikiraho zitewe n’isuri.

Ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byahise bitangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba bantu bishwe n’amazi ni abaturanyi bacu pe,bari baragiye gushaka Imibereho,ariko Imana yemeye ko bapfa urupfu rumeze gutya,kugeza nubwo tubuze imibiri yabo ngo tubashyingure!, ubwo gushaka imibiri yabo bigikomeje,Mana udufashe bazaboneke nibura tubashyingure ababyeyi babo bumve baruhutse, kuko gupfa byo bapfuye,ariko Mana tabara p,kandi twihanganishije imiryango yabo nubwo bitoroshye kubyakira

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Iyi mvura nayo yari ikabije cyane ariko dukomeze kubasengera Imana ibafashe baboneke

Nsabimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka