Burera: Ubuyobozi bwahagurukiye abanyarugomo biyise Abajangweri

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari insoresore zikora urugomo zikanambura abaturage, ziyise Abajangweri; ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buratangaza ko bwatangiye kuzihiga bukware, no kuzifatira ibihano, mu rwego rwo kuburizamo iyo myitwarire, bitarafata indi ntera.

Uyu aheruka gukubitwa anakomeretswa n'insoresore z'abanyarugomo zinamwambura ibyo yari afite
Uyu aheruka gukubitwa anakomeretswa n’insoresore z’abanyarugomo zinamwambura ibyo yari afite

Abatuye mu Mirenge ya Kagogo na Cyanika, ni bo bavuga ko izo nsoresore zigize agatsiko k’abiyita Abajangweri, zabazengereje, aho zibatega, zikambura uwo zihuye na we wese, cyane cyane mu masaha ya nijoro.

Uwitwa Manirafasha Stanislas yagize ati: “Zibyukira mu mihanda cyangwa mu ma centre y’ubucuruzi, zifashe mu mifuka cyangwa zikina urusimbi, bacunganwa n’abavuye ku murimo, bakabakorera urugomo, bakabambura utwabo. Mu masaha y’umugoroba bwo, abaturage tuba dufite ubwoba kuko baba batangiye gutegera abantu mu mayira, uwo bahuye afite telefoni, amafaranga, isakoshi cyangwa ibindi bintu, bakamukubita, bakamugira intere, barangiza bakabimwambura”.

Abajangweri, ngo baba banitwaje ibikoresho bikomeretsa, ku buryo n’iyo hagize uwo basagararira, kumutabara bitorohere abaturage, bitewe no gutinya ko izo nsoresore, zabadukira zikabasagararira, dore ko ziba zananyweye kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ahanini biba byaturutse muri Uganda, cyane ko n’aka gace byegeranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko bamaze iminsi bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano gushakisha izi nsoresore, aho bamaze gutahura batanu muri zo, kandi igikorwa kikaba gikomeje, kugira ngo n’abasigaye bazafatwe.

Yagize ati: “Baba ari urubyiruko rwigize intashoboka, b’urubyiruko bihora no mu biyobyabwenge, ari na byo bibatera iyo myitwarire idahwitse. Icyo twakoze mbere na mbere ni ugushaka amakuru aberekeyeho no kumenya inkomoko ya buri wese. Ubu tumaze gufata abagera kuri batanu, kandi ndatekereza ko ubu bacitse intege. Gushakisha n’abandi bakihishahisha birakomeje kandi twizeye kuzabafata vuba bishoboka kuko ubu nta bwinyagamburiro bagifite”.

Ati: “Ingamba zihari, akaba ari ugufatanya tugakumira ko udutsiko nk’utwo tubaho no kutuburizamo, mu rwego rwo guca ibikorwa by’urugomo no guhohotera abaturage. Twiyemeje ko abakekwaho ibikorwa nk’ibyo n’ababifatirwamo; mbere na mbere ni ukubigisha no kubashishikariza kubireka hakiri kare. Cyane ko twese tuzi ingaruka zibaho iyo urubyiruko, rwishoye mu dutsiko nka turiya, ko bigera ubwo rwishora no mu mitwe ihungabanya umutekano w’abaturage”.

Akomeza asaba urubyiruko, gukura amaboko mu mifuka, rukitabira umurimo ubateza imbere; dore ko hari n’amahirwe menshi arufunguriwe, kugira ngo rubashe kwikura mu bukene, aho kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bigayitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mudufashe Rwose mukurikirane aba bantu bavogera umutekano na uburenganzira bwa muntu

Iradukunda Jean Damour yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka