Burera: Polisi yataye muri yombi umugabo uregwa kwiba umwana

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, mu murenge wa Cyanika hafungiye umugabo uregwa kwiba umwana polisi igahita imuta muri yombi.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Polisi ya Gahunga avuga ko uwo mugabo yafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu Cyanika, tariki 29/11/2011, afite umwana uri mu kigero cy’imyaka irindwi.

Uwo mugabo utavuga ikinyarwanda neza avuga ko uwo mwana ngo yari amujyanye mu gihugu cya Uganda kumusura. Iwabo w’uwo mwana ngo bakaba aribo bari bamumuhaye. Nyamara umwana we arabihakana avuga ko ari uwo mugabo wari umujyanye iwabo batabizi.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga polisi yari igishakisha iwabo w’uyu mwana kugira ngo bamenye niba koko uyu mwana bari bamumuhaye cyagwa se yari amwibye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka