Burera: Polisi yaburijemo umugambi w’abarembetsi wo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Mu ijoro rishyira tariki 10 Nzeri 2020 mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, Polisi y’u Rwanda yakumiriye itsinda ry’abarembetsi ryari rigerageje kwinjira mu Rwanda rinyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.

Bimwe mu biyobyabwenge bafatanywe
Bimwe mu biyobyabwenge bafatanywe

Abo barembetsi bari bikoreye ibiyobyabwenge by’amoko anyuranye, babiri barafatwa mu gihe abandi bakwiriye imishwaro basubira aho bari baturutse.

Mu biyobyabwenge byafashwe harimo litiro 1,103 za kanyanga, urumogi, amasashe yangiza ibidukikije, amacupa 156 y’amavuta ya moviti n’amavuta yo mu mutwe, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Uwo muyobozi yavuze ko abo barembetsi banyura mu nzira zitemewe aho bitwikira ijoro bakajya gutunda ibiyobyabwenge babizana mu Rwanda.

Ati “Kubera ko tuzi aho uruganda rwa kanyanga ruri, baritwikira ijoro bakanyura mu nzira zihishe bakambuka, dore ko imirenge itandatu yo mu Karere ka Burera ituriye umupaka tukagira n’ubundi bukungu twavuga nk’umutungo kamere w’urugezi, na yo ni inzira bakomeje kugenda bihishahishamo”.

Uwo muyobozi arashimira inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Karere ka Burera badahwema guhashya abo bagizi ba nabi, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku bantu batarava ku izima batunda ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.

Agira ati “Mbere na mbere ni ukubanza gushimira inzego z’umutekano dukorana mu Karere ka Burera, ariko no gushimira abaturage kuko ibifatwa akenshi ni amakuru aba yatanzwe na bamwe muri abo baturage, abaturage beza bazi ko tugomba kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’Abanyaburera barimo”.

Akomeza agira ati “Ubutumwa by’umwihariko tugenera Abanyaburera, ni ugukomeza gushyira imbaraga mu bufatanye kubera ko bikigaragara ko hari abantu batarazibukira, batarava ku izima ngo bave mu biyobyabwenge.

Turabasaba ngo bakomeze bashyire imbaraga mu bufatanye mu gutanga amakuru, mu gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo dukomeze gukumira ibiyobyabwenge ndetse na magendu bigenda bica mu karere kacu”.

Uwanyirigira avuga ko ibiyobyabwenge n’abo barembetsi bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage, bakaba babangamira na gahunda ya Leta yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni ho ahera asaba abo biyise abarembetsi kuzibukira ibyo bikorwa bigayitse, baharanira gufatanya n’abandi baturage guteza imbere igihugu.

Bimwe mu bicuruzwa abo barembetsi bafatanywe
Bimwe mu bicuruzwa abo barembetsi bafatanywe

Ati “Turazi ko ibiyobyabwenge na bariya barembetsi bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage, tunabisanishije n’ibihe turimo bya Covid-19 bishobora kudukururira akaga ka kino cyorezo mu karere”.

Arongera agira ati “Ariko nanone bigaragara ko bimunga umutungo w’Abanyarwanda kuko babigura amafaranga, cyane ko n’abo tugenda tubona byagaragaye ko nta muntu ujya mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ngo azagire icyo yigezaho. Turabasaba rero ko babivamo bakaza gufatanya n’abandi baturage kubaka igihugu bakora ibikorwa by’iterambere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka