Burera: Nta muturage wemerewe kongera kugenda ku gitogotogo
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage bo muri ako karere bafite “ibicugutu” cyangwa “ibitogotogo” bikoze mu biti ko barekera aho kubigendaho kugira ngo birinde impanuka bibatera.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko umuntu ugenda ku gitogotogo nta mutekano mu muhanda aba afite kuburyo igihe cyose ashobora kugwa cyangwa akagongwa n’ikindi kinyabiziga.
Agira ati “Ibicugutu nta na kimwe kemerewe mu karere no mu Rwanda…kiriya kintu ari ukigendaho nta mahoro aba afite. Nonese ikintu kitagira moteri, kitagira feri, ntabwo ari ukwiyahura ureba?”
Akomeza asaba abanyamabanga nshingwabikorwa bo mu mirenge igize akarere ka Burera kubuza abaturage babo kugendera ku bitogoto.

Hirya no hino mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera hakunze kugaragara abantu bakoresha ibitogotogo mu mirimo yabo itandukanye yiganjemo iy’ubwikorezi bw’imizigo.
Nubwo ibyo bitogotogo biba bikoze mu biti bimwe muri byo usanga bikoranye ubuhanga kuburyo ba byirabyo baba barashyizeho amaferi, imitende izengurukijeho umukoba w’igare cyangwa uwa moto kuburyo idasaza vuba.
Ikindi ni uko abafite ibitogoto bavuga ko bituma bakorera amafaranga bakabasha gutunga imiryango yabo. Ngo nubwo babigendaho ahantu hamanuka gusa ngo bikorera amafaranga menshi mu gihe gito kurusha igare.

Umusore witwa Jean Bosco Karahanyuze utuye mu murenge wa Bungwe ahamya ko Icuguti cyangwa Igitogotogo cye yakoze mu biti gituma akorera amafaranga ibihumbi 25 ku kwezi. Ngo iyo akazi kabonetse ashobora gukorera arenga.
Uyu musore akomeza avuga ko igitogotogo cye kimurutira igare kuko ngo kibasha kwikorera imizigo ine cyangwa itanu y’ibiro ijana by’amasaka, ibigori, cyangwa ibirayi, kandi umufuka umwe bari bumuhe amafaranga 1000.
Karahanyuze, wize imyaka itandatu y’amashuri abanza gusa, avuga ko Igitogotogo cye aricyo akesha amaramuko ngo aramutse aretse kugikoresha yabura ibyo yajyaga abona agikoresha.

Akomeza avuga ko nubwo abantu babona Igitogotogo cye bakavuga ko giteye ubwoba kukigendaho, we ahamya ko nta bwoba bimutera kuburyo mu myaka itanu yose akimaranye kitari cyamutura hasi.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu muyobozi se urabuza abantu gukoresha ibihangano byabo, yababoneye undi murimo?