Burera: Impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 05 Gicurasi 2019, mu muhanda Musanze-Cyanika mu Kagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika, habereye impanuka ikomeye aho imodoka yataye umuhanda igonga igiti ihitana uwari uyitwaye.

Mu mpanuka yabereye mu Cyanika imodoka yatangiriwe n'igiti,umushoferi ahita apfa
Mu mpanuka yabereye mu Cyanika imodoka yatangiriwe n’igiti,umushoferi ahita apfa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Majyambere Didas, yabwiye Kigali Today ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Voiture Corolla UAS 553 V , yavaga i Musanze yerekeza mu Cyanika, aho yari itwawe na Kabatsi Potient ari we nyirayo, ita umuhanda ihagarikwa n’igiti.

Ati “Impanuka yabaye saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba, aho imodoka yataye umuhanda igonga igiti cya mbere, irakomeza ihagarikwa n’igiti cya kabiri”.

Avuga ko uwo muturage asanzwe atuye mu Murenge wa Cyanika hafi y’umupaka, aho akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka akaba n’umuhinzi, ngo yari wenyine yerekeza iwe mu rugo.

Ngo nyuma y’iyo mpanuka abaturage bari hafi bagerageje gutabara bamugeza mu bitaro bya Ruhengeri akirimo umwuka, mu minota mike ahita apfa.

Ati “Bamugejeje mu bitaro bya Ruhengeri yakomeretse cyane ariko akirimo umwuka, ariko nyuma byaje kugaragara ko birangiye, yari mu modoka wenyine”.

Majyambere uyobora Umurenge wa Cyanika yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’abaturage ba Cyanika muri rusange.

Ati “Birumvikana, umuturage nk’uyu w’umuturanyi iyo agiye abantu basigarana agahinda, ntabwo byabura abaturage bagize impungenge, ni ukubihanganisha n’umuryango we kuko yari umuturage wacu, tubuze imbaraga z’Igihugu, ni ukumusabira ku Mana ikamwakira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twihanganishije abe asize.Aho agiye ni iwabo wa twese.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

mazina yanditse ku itariki ya: 6-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka