Burera: Imbogo yavuye muri parike ikomeretsa umuntu bahitamo kuyica
Umusore witwa Niyomugabo David utuye mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, yakomerekejwe n’imbogo ubwo iyo mbogo yavaga muri parike y’ibirunga maze ikajya mu baturage igateza umutekano muke.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 26/06/2013 nibwo iyo mbogo yavuye muri parike y’ibirunga iri ku kirunga cya Muhabura, ahegereye umurenge wa Cyanika. Abaturage bayibonye batangira kuyishungera bayikomera, bayitera n’amabuye maze nayo itangira kugira umujinya.
Mvuyekure Sylvain, umwe mu baturage bari bari aho iyo mbogo yari iri, avuga ko Niyomugabo, w’imyaka 25 y’amavuko, (wakomerekejwe n’imbogo) yabonye iyo mbogo akiruka ahunga maze nayo ikamwirukankana ishaka kumwica ariko k’ubw’amahirwe ntiyapfa.
Agira ati “Imbogo yavuye mu ishyamba iza mu gihugu, noneho imaze kuva mu gihugu igeze mu bantu, umwana abonye imbogo ariruka ubwo noneho yirutse imwirukaho iramufata. Yamukandagiye irangije ikajya iramwikorera iramujyana hejuru.”
Akomeza avuga ko bamaze kubona ko iyo mbogo yagize umujinya kuburyo yashoboraga no kwica abantu bahise batabaza ubuyobozi kugira ngo bubatabare.
Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, agira ati “Baje kuduhamagara baradutabaza, tujya yo, tujyana n’abasirikare n’izindi nzego, tugeze yo dusanga koko abaturage bari benshi cyane…tubona ko ishobora (imbogo) guteza ikibazo ubwo habaho noneho kwemeza ko yaraswa kugira ngo ireke gukomeza kwangiza abaturage.”
Akomeza avuga ko abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ndetse n’abashinzwe parike y’ibirunga bari bahari ubwo hafatwaga icyemezo cyo kurasa iyo mbogo.
Nkanika avuga ko Niyomugabo, wakomerekejwe n’iyo mbogo, yahise ajyanwa kwa muganga byihuse. Ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera. Ngo nta kibazo gikomeye afite.
Niyomugabo azavuzwa ku bufatanye n’umuyobozi bw’inzego z’ibanze na RDB; nk’uko Nkanika abisobanura.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika baturiye parike y’ibirunga bavuga ko imbogo zisanzwe ziva muri iyo parike zikaza kubonera ariko zigasubira yo. Bifuza ko hagira igikorwa kugira izo mbogo zidakomeza kubasagarira.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|