Burera: Havumbuwe inzira 80 zitemewe zinyuzwamo ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda iravuga ko kuva ku mupaka wa Kagitumba hari inzira zisaga 80 zitemewe zinyuzwamo ibiyobyabwenge byinjizwa mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

Ibiyobyabwenge byatwitswe byiganjemo 'Kanyanga' na 'Blue sky'
Ibiyobyabwenge byatwitswe byiganjemo ’Kanyanga’ na ’Blue sky’

Polisi ivuga ko hari impungenge z’uko izo nzira zitanyuzwaho ibiyobyabwenge gusa, ahubwo zishobora gukoreshwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Bamwe mu bafatanywe ibiyobyabwenge bavuga ko batinya guhura n’inzego zishinzwe umutekano,bityo bakirinda kunyura k’umupaka wemewe,ahubwo bakanyura mu zindi nzira.

Ndahayo Eric wafatiwe mu cyuho yambutsa imitobe ya magendu ayikuye muri Uganda, avuga ko ahitamo izi nzira kugira ngo ahunge imisoro.

Yagize ati “Iyo tugeze muri Uganda turabifata tukabinyuza mu tuyira duhari ku buryo tudashobora guhura n’inzego z’umutekano. Gusa hari igihe iyo ugize umwaku uhura na bo baguteze nubwo bidakunze kubaho muri izo nzira.”

Mugenzi we wafatanywe litiro ebyiri za Kanyanga, we avuga ko yari ayizaniye kugira ngo azayinywe kuri Noheli. Ati “Nari maze kuzambukana nzinyujije ahandi hatari ku mupaka kuko nta bapolisi baba bahari nubwo naje gufatwa.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuva ku mupaka wa Kagitumba hari inzira zigera kuri 80 zitemewe zinyuzwamo ibiyobyabwenge.

Ati ““Ayo mayira atemewe yambukiranya ibihugu bibiri, hashobora kuzamo ibintu byinshi bitandukanye, abo bantu bagenda bihishe uyu munsi turimo kubona bazana ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ariko n’abanzi bashobora kuzikoresha,ejo ukumva ngo kabaye.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017, mu Karere ka Burera gahana imbibi na Uganda, habereye ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge.Hamenwe ibiyobyabwenge,ibindi biratwikwa bikaba byari bifite agaciro ka miliyoni 11Frw.

Polisi ivuga ko abantu 2.040 biganjemo urubyiruko ari bo bamaze gufatwa bakurikiranweho ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge muri uyu mwaka.Polisi yongeraho kandi ko yashoboye kugabanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ku kigero cya 3% mu mwaka ushize wa 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka