Burera: Fuso yagonze “Twegerane” umuntu umwe arapfa umunani barakomereka
Umuntu umwe yapfuye abandi umunani barakomereka mu mpanuka ya “Taxi Twegerane” na Fuso byagonganiye muri santere yo “Ku Rukiko”, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, mu ma saa kumi z’umugoroba ku cyumweru tariki ya 22/12/2013.
Nk’uko bamwe mu babonye iyo mpanuka iba babitangarije Kigali Today, bavuga ko iyo “Taxi Twegerane” ifite nimero iyiranga ya RAA431Z yari iparitse ku ruhande iri gushyiramo abagenzi maze iyo Fuso iyituruka inyuma irayigonga.
Ikimara kuyigonga izo modoka zombi zahise zigwa munsi y’umuhanda, “Twegerane” irangirika cyane abantu umunani bari bayirimo barakomereka ndetse n’umushoferi wa Fuso witwa Masengesho Jedeo arakomereka bikomeye hashize amasaha make ahita apfa.

Iyo Fuso ifite nimero iyiranga RAC998F ndetse n’iyo “Twegerane” zagonganiye mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika. Zose zerekezaga mu mujyi wa Musanze.
Kayitsinga Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, avuga ko ubwo iyo mpanuka yabagaba abaturage bahise bakora ubutabazi byihuse abakomeretse bajyanwa kwa muganga.
Umuhanda Musanze-Cyanika ni muto mu bugari kuburyo hamwe na hamwe iyo imodoka ishaka guparika ibura aho iparika ku ruhande, kuko ntahaba hahari, bityo umushoferi wayo agasa nkaho ayiparitse mu muhanda ku buryo ibangamira izindi modoka zijya mu cyerekezo kimwe.

Ikindi ni uko nubwo uwo muhanda ari muto mu bugari nta n’ahantu hagenewe inzira y’abanyamaguru hagaragara. Ibyo nabyo bituma abanyamaguru bakoresha uwo muhanda bagendera ahagenewe imodoka kuburyo rimwe na rimwe imodoka zibagonga.
Abashoferi bakoresha uwo muhanda bavuga ko byaba byiza uwo muhanda waguwe. Gusa ariko bamwe mu bashoferi bawukoresha, cyane cyane aba “Twegerene”, batungwa agatoki ku kuba batendeka ndetse bakanakoresha umuvuduko mwinshi batanguranwa abagenzi.
Uduce tumwe na tumwe tw’umuhanda Musanze-Cyanika watangiye gucikamo ibinogo kuburyo iyo imvura iguye amazi areka mu muhanda. Ibyo nabyo bibangamira imodoka zikoresha uwo muhanda.

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Agency: RTDA) gitangaza ko umuhanda Musanze-Cyanika ugiye gusanwa ngo kuburyo mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 hazatangira inyigo yo kuwusana.
Eric Ntagengerwa, umukozi muri RTDA, avuga ko inyigo yo gusana uwo muhanda izarangira mu kwezi muri Kamena 2014. Iyo nyigo nirangira ngo nibwo hazamenyekana ibyo uwo muhanda uzasaba kugira ngo utangire gusanwa.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo najyaga nibaza niba uriya muhanda wo utari muyo police igenzura BARARATENDEKA BAGATENDEKA.hari ubwo batendeka harimo n’abapolisi basabye lift bakagenda babunamyeho!!!!!!!ikindi barakubana iyo barwanira abagenzi noneho no guhagarara aho babonye.ndumva n’iyo mpanuka yatewe n’uko umushoferi yabuze aho anyure NYABUNEKA BAYOBOZI BATWARE!!!!AMAGARA ARASESEKA,,,,,