Burera: E.S.Gahunga baratabaza ngo barindwe impanuka z’amagare ahanyura yiruka
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya E.S.Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi kubarinda impanuka z’amagare anyura mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika, uca mu kigo cyabo.
Uwo muhanda unyura rwagati muri icyo kigo kuburyo iyo abanyeshuri bava aho bigira bajya aho barira ndetse n’aho baryama, bawambuka. Ibintu bavuga ko bakora bigengesereye kuko baba bafite ubwoba ko ibinyabiziga byabagonga igihe icyo aricyo cyose.

Kubera ko uwo muhanda uri ahantu hamanuka, abanyeshuri bahamya ko abagare ahanyura ariyo abatera ubwoba cyane. Kuko ahanyura yikoreye ibintu biremereye kandi yihuta.
Mu 2013 abanyeshuri babiri bahagongewe n’igare bari kwambuka, umwe avunika amaguru abiri naho undi avunika ku rutugu. Icyo gihe ubuyobozi bwijeje abanyeshuri ko amagare atazongera kuhanyura, ko agiye gushakirwa indi nzira. Ariko aracyahanyura na n’ubu.
Abanyeshuri basaba ko nibura aho bambukira hashyirwa amatara kuko nijoro aribwo bahanyura bafite ubwoba bikanga ko bakwambuka, bakagongwa n’igare riri kumanuka bataribonye; nk’uko Iradukunda Alexiane abisobanura.

Agira ati “Iyo turi kwambuka tuva hirya tujya hino ntabwo tubona amagare kubera ko nta matara aba yacanye kandi haba ari mu mwijima mwinshi. Amagare aturuka hano haruguru ntabwo tuyabona, akaba yanatugonga!”
Gusa ariko aho bambukira hari imirongo ya “Zebra-Crossing” (ibimenyetso bishushanyije mu muhanda biha uburenganzira abanyamaguru kwambuka umuhanda). Ariko ibinyabiziga byose siko biyubahiriza.
Hakizima Cyliro, ushinzwe umutungo muri E.S.Gahunga, nawe ahamya ko impungenge bagira cyane ari iz’amagare. Kubera ko ahamanuka yiruka ntabone feri zihagije ngo ahagarare, abanyeshuri batambuke. Imodoka zo ngo si ikibazo cyane kuko abashoferi baba bazi amategeko y’umuhanda.
Akomeza avuga ko ariko bagiye kuhashyira amatara bidatinze. Ikindi ngo ni uko iyo bagitangira igihembwe basobanurira abanyeshuri gukoresha uwo muhanda uko bikwiye.
Julienne Uwamahoro, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gahunga, avuga ko bateganya gushyira icyapa, kuri icyo gice cy’umuhanda, kiburira abanyamagare.

Agira ati “Ni ugushyira icyapa hariya ruguru kibuza abanyamagare bamanuka hano, kugenda baririho. Bagera hariya haruguru, kubera hano hacuramye cyane, bakava ku magare, bakagenda basunika, bamara kurenga amashuri, bakabona ubujya ku magare.”
Uyu muyobozi akomeza asaba abanyeshuri biga muri E.S.Gahunga kwitwararika mu gihe bagiye kwambuka umuhanda. Bakajya babanza bakareba hepfo na haruguru ko nta kinyabiziga gihari.
Umuhanda Musanze-Cyanika ni mpuzamahanga, kuko ukomeza ugana muri Uganda. Ukoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye birimo amakamyo, imodoka zitwara abagenzi, moto n’amagare.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Norbert urasobanutse uzi gushaka amakuru no kuyatangaza gusa wibande kuri Gahunga cyane mu batishoboye bahabwa itaka ryo kubakisha harimo amanyanga naza baringa nyinshi. Uzanababaze niba Madudu na Bonaventure BIZIMANA aribo bonyine bemerewe gutsindira amasoko muri uwo murenge.
Yewe ibyemezo byose by’uwo muyobozi ngo Julienne ntibishyirwa mu bikorwa arananiwe pe. N’ibyo yavuze arabeshya ntabyo azakora muzaba mureba imyaka bizamara kdi icyapa kitarengeje 50.000.