Burera: Bamwe mu bakozi baratungwa agatoki ku kunyereza umutungo
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko hari bamwe mu bakozi bo muri ako karere bagaragaweho gucunga nabi umutungo wa Leta kuburyo ngo hagiye gukorwa igenzura ryihariye basanga abo bakozi ibyo baregwa bibahama bagashyikirizwa inkiko, bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko abo bakozi baregwa gucunga nabi umutungo cyangwa se kuwunyereza bamenyekanye nyuma y’igenzura ryakozwe n’umugenzuzi w’akarere (Auditeur Interne).
Nubwo amazina y’abo bakozi adatangazwa, Sembagare yemeza ko bahari kuko hari bamwe batabashije kugaragaraza ibyerekana imikoreshereze y’umutungo. Ngo bagiye kubisuzuma neza kugira ngo abo bakozi bakurikiranwe.
Agira ati “Iriya raporo ya “Auditeur” turongera kwicara, turebe umukozi, ese niba avugwaho wenda kuba atarubahirije inshingano ze mu micungire y’umutungo, harakorwa iki? Birumvikana ko inzira izwi yo kubashyikiriza ubutabera, kubashyikiriza inkiko zikazabakurikirana kuko nizo zifite uburenganzira bwo kwemeza ko umukozi uyu n’uyu yaba yaranyereje umutungo.”
Ubusanzwe umukozi asabwa kwerekana urupapuro rugaragaza uko amafaranga yasohotse ndetse n’uko yinjiye. Bamwe mu bakozi bo mu karere ka Burera ntibabashije kugaragaza bene izo mpapuro.
Vicent Uwimana, Visi-Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Burera, avuga ko basabye umugenzuzi w’ako karere guhwitura abakozi akora raporo za buri munsi ku micungire y’umutungo wa Leta.
Sembagare kandi avuga ko hari n’abandi bakozi batuzuza inshingano zabo, kuburyo ngo hari bamwe batanga raporo bakererewe. Abo ngo nabo bafatiwe ingamba.
Agira ati “ Hari abakozi mu by’ukuri batuzuza neza inshingano zabo: iyo basabwe raporo kuzitangira igihe, ntibazitange, abo ngabo turabahwitura nibiba ngombwa tubafatire n’ibihano kuko niba umukozi atuzuza inshingano bituma n’indi mirimo itihuta uko yakagombye kugenda.”
Muri iki gihe buyobozi bw’akarere ka Burera bwahagurukiye abakozi bakorera muri ako karere. Kuburyo ngo n’abakozi batujuje ibyangombwa byabo, birimo impamyabushobozi, bagomba kubyuzuza bidatinze, batabikora bagahagarikwa ku kazi.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|