Burera: Bamennye litiro 605 za kanyanga

Mu rwego rwo gukomeza guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Burera, tariki 07/03/2012 mu murenge wa Gatebe akagari ka Musenda hamenywe litiro 605 za kanyanga ndetse n’amagarama 60 y’urumogi.

Mu murenge wa Gatebe cyane cyane mu kagari ka Musenda niho hari indiri ndetse n’iteme rya kanyanga ikwirakwira mu tundi turere duhana imbibi na Burera ivuye muri Uganda, ibyo bikaba bigomba guhagarara; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Zaraduhaye Joseph yavuze ko kanyanga iteza umutekano muke mu baturage ku buryo ituma bamwe banicana, hakaba harafashwe ingama zo kuyica kugira ngo abaturage bakomeze babeho mu buzima buzira umuze.

Ubu akarere ka Burera kashyizeho amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri yo gutera inkunga abantu baretse gucuruza kanyanga bakishyira hamwe maze bagashinga koperative.

Hari abagabo bagera kuri 16 bari abarembetsi (abacuruza kanyanga bayikura muri Uganda muri ako gace niko babita) baretse gucuruza kanyanga kuburyo banavuze n’abandi bafatanyaga.

Abo bagabo ngo bazatuma kanyanga icika kuko aribo bazi inzira abandi banyuramo bajya kuyizana muri Uganda akaba ari nabo bazajya babavuga; nk’uko umuyobozi wungirije wa Burera yabisobanuye.

Uwo muyobozi kandi basabye n’abandi bumva bifuza kureka gucuruza kanyanga ko babireka hakiri kare kuko uzongera gufatwa ayicuruza, ayikoreye cyangwa ayinywa azabyirengera.

Abazana kanyanga bayikura muri Uganda bayizana mu mifuka no mu tujerikani
Abazana kanyanga bayikura muri Uganda bayizana mu mifuka no mu tujerikani

Ufashwe anywa, yikoreye cyangwa se acuruza ibiyobyabwenge ahabwa igihano cyo gufungwa kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga 250.000, Nk’uko biteganywa n’itegeko 272 na 273 riri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Burera nazo zirashishikariza abacuruza kanyanga kubireka kuko nta byiza bavanamo ahubwo basigara inyuma mu majyambere.

U Rwanda rukeneye urubyiruko rufite ubuzima bwiza, ruzaba abayobozi b’ejo hazaza. Urubyiruko rwibera muri kanyanga ntirwashobora kuba abayobozi; nk’uko uhagarariye polisi mu karere ka Burera, DPC Gahima Francis yabitangaje.

Yakomeje avuga ko bagiye gushyira ingufu mu guhashya icyo kiyobyabwenge.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka