Burera: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni imwe n’igice

Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 584 na 500 mu mafaranga y’u Rwanda, nibyo ubuyobozi bwameneye imbere y’imbaga mu murenge wa Ruhunde, akarere ka Burera mu rwego gukomeza gukangurira Abanyaburera kwitandukanya nabyo.

Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2012, hamenwe litiro 712 za kanyanga, hangizwa urumogi ibiro birindwi n’igice na Chief Waragi amashashi arindwi arimo udushashi 12 imwe imwe.

Aimé Bosenibamwe, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, wari witabiriye uwo muhango yasabye, Abanyaruhunde n’Abanyaburera muri rusange kureka ibiyobyabwenge nka kanyanga kuko byangiza ubuzima.

Hamenwe litiro 712 za Kanyanga.
Hamenwe litiro 712 za Kanyanga.

Yabasabye guhanga imirimo ibyara inyungu, anabagira inama yo korora ingurube kuko zororoka vuba kandi zikaba zidasaba igishoro kinini.
Ingurube ishobora kubyara gatatu mu mwaka kandi icyana kimwe y’ingurube gishobora kugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, nk’uko yakomeje abibasobanurira.

Hajugunywe urumogi rupima ibiro birindwi n'igice.
Hajugunywe urumogi rupima ibiro birindwi n’igice.

Samuel Sembagare, umuyobozi w’akarere ka Burera, yavuze ko hari iczere ko kanyanga izacika burundu, kuko ingamba zashyizwe ho ziri gutuma Abanyaburera baca ukubiri n’icyo kiyobyabwenge maze bakajya mu makoperative bakiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko Abagande nabo batangiye kubura abakiriya ku buryo batangiye gusenya aho bakoreraga icyo kiyobyabwenge, kuko Kanyanga igaragara muri aka gace ituruka muri Uganda.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka