Burera: Bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe utema abantu akangiza n’imyaka

Abatuye mu masantere atandukanye y’ubucuruzi yo mu mirenge ya Kagogo na Cyanika mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ugendana umupanga aho ari hose, akawifashisha mu gukomeretsa abantu, gutema ibiti mu mashyamba n’imyaka y’abaturage ihinze mu mirima.

Santere ya Kidaho mu Murenge wa Cyanika ni imwe mu zirimo abavuga ko bafite impungenge z'umutekano wabo kubera uwo mugabo
Santere ya Kidaho mu Murenge wa Cyanika ni imwe mu zirimo abavuga ko bafite impungenge z’umutekano wabo kubera uwo mugabo

Ngo imyitwarire y’uwo mugabo, ibateye impungenge, kandi iri kubashyira mu gihombo, ku buryo nihatagira igikorwa mu maguru mashya, ashobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ngerageze Appolinaire, umwe mu batuye mu Murenge wa Kagogo, yagize ati: “Uwo murwayi nta bintu atibasira. Uwo ahuye na we wese, amwirukaho, yamufata akamutema. Dore nk’ubu mu minsi ishize, hari umusore warimo yigendera mu muhanda, amuturuka inyuma amutema ukuboko amukomeretsa bikomeye, ku buryo bamujyanye mu bitaro amarayo ibyumweru bitatu bamwomora ibikomere. Hari abandi bagore babiri, aheruka gutema, ku bw’amahirwe nta washizemo umwuka”.

Undi witwa Dusingizumukiza yagize ati: “Imyaka ihinze mu mirima, ayiraramo agatema. Ibiti mu mashyamba y’abaturage n’aya Leta, abyahukamo agatema, bimwe akabisiga aho, ibindi akajya kubigurisha. Urugo yinjiyemo, bose bakizwa n’amaguru bakamuhunga, kuko ntawe ushobora kumwitambika, bitewe n’ubukana n’imbaraga aba afite”.

Ati: Muri macye twe nk’abaturage ntidufite ubushobozi bwo kumucubya, yewe n’abo mu muryango we ntajya abaha agahenge. Nihatagira igikorwa, twazisanga yishe n’umuntu. Tugasaba ubuyobozi kudukura muri iki gihirahiro, nibura bakamujyana i Ndera kumuvuza, kuko akomeje kudushyira mu bihombo no gutuma tutagoheka

Uwo mugabo ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe w’imyaka 34 y’amavuko, atuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo; ariko akaba yirirwa agendagenda mu ma centre yo mu mirenge itandukanye, ari nako akorera urugomo abo ahuye na bo bose, akoresheje uwo mupanga aba yitwaje.

Abamuzi bavuga ko mbere yari muzima, nyuma batungurwa no kumubona afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, aho abumaranye imyaka itanu. Ndtetse ngo yigeze no kujyanwa kuvurirwa mu bitaro Bikuru bya Ruhengeri, abitoroka adakize, nyuma bongera kumubona n’ubundi akirwaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko ubuyobozi bugiye gukora ibishoboka byose, bugafatanya n’umuryango uwo murwayi akomokamo, kugira ngo avurwe.

Yagize ati: “Ikibazo cye ntabwo ari ubwa mbere tucyumvise. Birumvikana ko urwo rugomo arukora ku mpamvu z’uburayi afite, ntabwo aba abigambiriye. Tugiye kureba uko tuganira n’abo mu muryango we byihuse, dushakishe ubwunganizi bw’Akarere buhuzwe n’ubw’abo mu muryango we, no gushakisha umurwaza; hanyuma turebe ko mu gihe kidatinze, azoherezwa mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, bityo n’abaturage babone agahenge”.

Uwo mugabo n’ubundi uretse kuba azwiho gukomeretsa abaturage, no kwangiza imyaka ihinze mu masambu y’abaturage, ngo haba n’ubwo yiraye mu ngo akangiza amazu. Nk’ubu nta mezi abiri ashize asenye igipangu cy’inzu y’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka