Burera: Babonye agahenge nyuma yo gufata abajura b’inka bari barabajujubije

Nyuma y’ukwezi kumwe n’igice Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufashe gahunda yo gufata abajura b’inka ndetse n’abakekwaho ubwo bujura, abaturage bo muri ako karere bahamya ko kuri ubu babonye agahenge kuko ubujura bw’inka bwagabanutse.

Abanyaburera bahamya ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi uwo mwaka, bari barajujubijwe n’abajura b’inka ku buryo ngo bari basigaye batagisinzira, abafite inka bo barahisemo kujya baziraza mu nzu.

Abaturage b'Akarere ka Burera baravuga ko nyuma y'aho akarere kabo gashyiriye ingufu mu guhashya ubujura bw'inka basigaye baryama bagasinzira.
Abaturage b’Akarere ka Burera baravuga ko nyuma y’aho akarere kabo gashyiriye ingufu mu guhashya ubujura bw’inka basigaye baryama bagasinzira.

Kubera gutakamba kw’abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanyije n’abaturage ndetse n’abashinzwe umutekano, mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2015, batangiye gufata abakekwaho ubwo bujura bagendeye ku makuru bahawe n’abaturage.

Hafashwe abantu bagera kuri 80. Bashyirwa mu kigo ngororamuco, bamarayo iminsi 10. Nyuma y’iyo minsi, batandatu muri bo ni bo bagaragaweho ko baba baragize uruhare mu iyibwa ry’inka icyenda zo mu Murenge wa Cyanika, eshanu zo mu Murenge wa Kagogo, n’imwe yo mu Murenge wa Kinoni.

Abandi basigaye basubiye mu miryango yabo ariko bahabwa amabwiriza yo gutanga amakuru y’abandi baba bakora ubujura bw’inka kugira ngo na bo batabwe muri yombi.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko nyuma y’uko ibyo byose bikozwe kuri ubu bafite agahenge ku buryo noneho basigaye basinzira kubera ko ubujura bw’inka bwagabanutse.

Ndisebuye Erizefan abihamya, agira ati “Bakimara kubafata (abajura) nta bantu bongeye gutaka ko bari kwibwa inka…ukurikije ukuntu Leta ibifitemo ingufu, abaturage ubu bari kuryama nta kibazo.”

Akomeza avuga ariko ko ubujura bw’inka butacitse burundu. Ngo hari izo bagenda bafatira mu mirenge yo mu karere ka Burera, yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Cyakora ariko, avuga ko izo zifatwa ari iziba zibwe muri Uganda, zikazanwa mu Rwanda kandi ngo iyo zifashwe zisubizwayo. Yongeraho ko kuri ubu ubujura bw’inka bwaberaga mu karere ka Burera, bwimukiye muri Uganda.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka