Burera: Ari mu bitaro nyuma yo gutemwa agiye kwiba ibinyomoro

Umusore witwa Irimaso ukomoka mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera ari mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gufatwa agiye kwiba ibinyomoro mu murima uri mu murenge wa Cyanika agashaka kurwanya abari babirinze bakamutemagura ku maguru, ku maboko ndetse no mu mugongo.

Nyiri umurima w’ibyo binyomoro witwa Ngirabakunzi avuga ko mu ma saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wa 14/01/2015, yabonye abajura batatu baje kwiba ibinyomoro bye. Akibabona yahise abiyama ariko bo ntibabyumva ahubwo bashaka kumurwanya bamutemesha umuhoro mu mutwe.

Ngirabakunzi, wari uri kumwe n’abandi bagabo babiri bamufashaga kurinda ibyo binyomoro, nawe yahise yirwanaho, afata umuhoro, asingira Irihose amutema ku maguru yombi ku gitsi, amutema mu mugongo, ndetse anamutema ku biganza byombi byenda kuvaho.

Ngirabakunzi, ufite imyaka 38 y’amavuko, avuga ko ibyo bisambo byari bimaze kumwiba inshuro eshatu zose. Ngo nibwo yahise yigira inama yo kurinda ibinyomoro bye.

Kuba biba ibinyomo ngo ni uko byinjiza amafaranga atari make kuko ikilo kimwe cyabyo kigura amafaranga agera kuri 800.

Ayo makimbirane yatumye ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika, Ingabo na Polisi zikorera muri uwo murenge, batabara, barayahosha. Bahise bajyana Irihose kwa muganga kuko yari yakomeretse bikomeye.

Ngirabakunzi wakomeretse mu mutwe nawe ajya kwa muganga ariko abo bari bafatanyije kurinda ibyo binyomoro, uko ari babiri, bo bahita bajya gucumbikirwa na Polisi ikorera mu murenge wa Cyanika, mu gihe hagikorwa iperereza.

Umunyamabaganga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Nkanika Jean Marie Vianney, avuga ko uwo musore wafashwe agiye kwiba, asanzwe n’ubundi afite imyitwarire mibi.

Agira ati “Ni umwana wigize ikirara! No mu minsi ishize, yari amaze iminsi ari mu buroko, yarateye umusore mugenzi we icyuma.”

Uyu muyobozi ariko asaba abaturage bo mu murenge ayoboye kwirinda kihanira kuko ubikora nawe yakurikiranwa n’amategeko.

Agira ati “Abantu ntibakagombye kwihanira! Ahubwo we (Ngirabakunzi) nibwo yari gutabaza ati ‘umuntu aranyibye, abantu bakamutabara!’ Ariko kujya kwihanira ntabwo aribyo! Kuko mu by’ukuri niba yihaniye bigeze hariya, bikaviramo umuntu urupfu, azafungwa kandi akatirwe burundu nk’uwishe umuntu kandi akamwica abireba, abigambiriye!

Ubwo rero icyo umuntu yabwira abaturage: kwihanira ntabwo aribyo! Amategeko arahari, ubuyobozi burahari, inzego zishinzwe umutekano zirahari, ntibakagombye kwihanira rero bigeze hariya”.

Mu murenge wa Cyanika ndetswe no mu karere ka Burera muri rusange hakunze kugaragara bamwe mu baturage bafata ibisambo bagashaka kubyihanira, babikubita. Ubuyobozi ariko kubasaba kureka iyo ngeso ahubwo bakajya batabaza ubuyobozi cyangwa se inzego zishinzwe umutekano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka