Burera: Amazi yaturutse mu Birunga yangiza ibikorwa bitandukanye (Amafoto)

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, imvura yaguye ahantu hatandukaye harimo no mu Karere ka Burera, yateje imyuzure mu Murenge wa Rugarama, aho amazi y’imvura yaturutse mu Birunga akangiza imyaka y’abaturage yari ihinze mu mirima.

Hari n’abo ayo mazi yasanze mu mazu yabo, ahandi arengera ibikorwa remezo birimo ibiro by’Umurenge, ibiro by’Utugari yewe hakaba n’ibyobo bifata amazi biheruka gushorwamo akayabo k’amafaranga y’u Rwanda mu kubyubaka, none kuri ubu byarengewe n’ibyondo n’amabuye yamanuwe n’ayo mazi.

Ibiro by'Akagari ka Karangara byatewe n'amazi, imbere yabyo wagira ngo ni ikiyaga
Ibiro by’Akagari ka Karangara byatewe n’amazi, imbere yabyo wagira ngo ni ikiyaga
Imwe mu mirima kubona aho ukandagira ntibyoroshye
Imwe mu mirima kubona aho ukandagira ntibyoroshye
Inyubako z'ibiro by'Umurenge wa Rugarama na zo zuzuyemo amazi, kujya gushakayo serivisi ni ihurizo
Inyubako z’ibiro by’Umurenge wa Rugarama na zo zuzuyemo amazi, kujya gushakayo serivisi ni ihurizo
Mu mihanda ihuza utugari ibinyabiziga ntibyorohewe kuyicamo kuko yangiritse. Iyi modoka yari ijyanye abanyeshuri kwiga iheramo ku buryo byasabye ubutabazi bw'indi modoka yahabakuye
Mu mihanda ihuza utugari ibinyabiziga ntibyorohewe kuyicamo kuko yangiritse. Iyi modoka yari ijyanye abanyeshuri kwiga iheramo ku buryo byasabye ubutabazi bw’indi modoka yahabakuye
Iki cyobo kinini gifata amazi giherereye mu Mudugudu wa Tatiro. Nta gihe kinini gishize cyubatswe none ubu amazi aturuka mu birunga amanukana n'amabuye n'ibitaka byamaze kucyuzura
Iki cyobo kinini gifata amazi giherereye mu Mudugudu wa Tatiro. Nta gihe kinini gishize cyubatswe none ubu amazi aturuka mu birunga amanukana n’amabuye n’ibitaka byamaze kucyuzura
Abaturage mu gikorwa cyo gukura isayo y'ibyondo byinjiye mu mazu
Abaturage mu gikorwa cyo gukura isayo y’ibyondo byinjiye mu mazu
Amazi y'imvura yaretse mu mirima abahinzi bararira ayo kwarika
Amazi y’imvura yaretse mu mirima abahinzi bararira ayo kwarika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka