Burera: Afunzwe aregwa gutema inka ye umurizo

Dukuzimana Ildephonse uturuka mu kagari ka Karunoga mu murenge wa Gitovu, akarere ka Burera afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rusarabuye aregwa gutema inka ye umurizo.

Dukuzimana yatemye iyo nka mu ijoro rishyira tariki 22/03/2012 ariko yashyikirijwe polisi tariki 26/03/2012; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu, Habumuremyi Evariste.

Habumuremyi avuga ko mbere Dukuzimana atemeraga ko ariwe wayitemye, ahubwo yatabaje ku murenge avuga ko bamutemeye inka. Ibyo byatumye ubuyobozi bw’umurenge busaba abaturage bo muri uwo murenge gutanga amafaranga yo kuriha iyo nka.

Nyuma abaturage baje kwikorera iperereza basanga Dukuzimana ariwe witemeye inka nyuma ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano; nk’uko Habumuremyi abisobanura.

Dukuzimana yiregura avuga ko ubwo yatahaga nijoro yasanze inka nta bwatsi bwo kurya ifite maze ajya kuyitemera ikivovo. Mu gitondo ngo yarabyutse abona umurizo w’inka wavuye ho uri hasi. Avuga ko yawutemye atabigambiriye; ngo yaba yarawutemanye n’ibivovo atabishaka.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gitovu avuga ko abaturage bamushinja ko ariwe wayitemeye.

Abo baturage bemeza ko Dukuzimana yatemye inka ye kugira ngo abeshye ko ari abagizi ba nabi bayitemye hanyuma abaturage bateranye amafaranga bamugurire indi nziza ngo dore ko iyo yari atunze yavugaga ko ari mbi.

Abandi baturage bakomeza bavuga ko yaba yarayitemye kugira ngo umuganga w’amatungo naza kuyisuzuma agasanga igikomere yayiteye kizayigirira ingaruka mbi azayigurishe kugira ngo abone amafaranga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira ayo mahano yo gutema inka bushishikariza abaturage gukaza amarondo. Kuri ubu abaregwa gutema inka bose bari mu maboko ya polisi nk’uko ubwo buyobozi bubisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka