Burera: Afunze aregwa gutema mwene se mu mutwe akamukomeretsa bikomeye

Umugabo witwa Niyonsenga utuye mu kagari ka Cyahi, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, aregwa gutema mu mutwe mwene se witwa Barekeriyo.

Bazimaziki Felicien ushinzwe ibijyane n’amakuru mu mudugudu wa Nyabihu, Niyonsenga atuyemo ndetse n’inkeragutabara yatabaye ubwo habaga urwo rugomo, bemeza ayo makuru bavuga ko urwo rugomo rwatangiye kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, mu ma saa Yine.

Bemeza ko Niyonsenga yatemye Barekeriyo mu mutwe bagendeye ku bikomere yari afite nk’uko Bazimaziki abisobanura.

Bamwe mu batabaye rugikubita, bemeza ko Niyonsenga yasanze Barekeriyo mu rugo iwe atangira kumusagarira, induru zitangira kuvuga, bajya gutabara basanga Barekeriyo yakomeretse mu mutwe avirirana.

Bazimaziki akomeza avuga ko urwo rugomo rwakomeje, bituma n’inkeragutabara zirinda umutekano mu gasantere ka Rugarama zijya gutabara imwe muri zo nayo ikomeretswa ku munwa na Niyonsenga.

Niyonsenga bahise bamufata bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, naho Barekeriyo bamujyana kumuvuza ku kigo nderabuzima cya Kinoni, kiri mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera.

Bazimaziki avuga ko abo bagabo bombi basangiye se gusa, barwanye ntacyo bapfaga mu buzima busanzwe, uretse ko Niyonsenga yari yasinze akaba aribyo byateje ayo makimbirane.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntuye mukarere ka Burera Nibashake Uburyo Bwoguca Ibiyobyabwenge Nirondo Rikorwe Neza Nkaho Dutuye Umuntu Ufite Amafaranga Ntarara Irondo Ubwo Nukuvugako Hariho Ababirenganiramo Murakoze.

Tuyisenge Jeanpaul yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka