Burera: Abishora mu biyobyabwenge bongeye kwihanangirizwa
Abishora mu bikorwa byo gutunda, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bubagaragaza nk’inzitizi ku iterambere ryihuse ry’imiryango, bukaburira abakibirimo ko hari ibyaha byinshi bihanwa n’amategeko bibishamikiraho bagasabwa kwitandukanya na byo, bakayoboka indi mirimo.
Muri aka Karere cyane cyane mu gice cy’Imirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, abaturage baho, ngo ibiyobyabwenge bikomeje kuzengereza imiryango y’ababyishoramo.
Isimbi Celestine wo mu Murenge wa Cyanika agira ati: “Mu babyishoramo barimo n’abagabo bajya kubinywa mu tubari, bikabasindisha bagata umurongo bagahinduka nk’abatamutwe. Bagera mu ngo bakabuza abantu amahoro, ingo zigasenyuka, hakaba n’izibayeho mu manegeka y’imibanire, kubera ko biba byarabateye gutana”.
Inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zikorerwa mu Murenge wa Cyanika n’indi Mirenge byegeranye yo mu gice cy’amakoro, zigaragaza ko gukoresha ibiyobyabwenge binyuze mu kubitunda, kubinywa cyangwa kubicuruza, uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, binafite ibindi byaha bibishamikiyeho.
Muri byo ni nk’icyo cyo guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa ku bushake, ibikangisho bigamije kugirira undi nabi, ubushoreke, gusesagura umutungo mu buryo butumvikanyweho hiyongereyeho no kwica; cyane ko uwabinyweye nta bundi bwenge mu mitekerereze aba agifite.
Kagaba Jean Baptiste, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Burera, yagize ati: “Ababikorera muri ibyo bihugu birimo na Uganda bo ntibabinywa kuko baba bazi neza ububi n’ingaruka zabyo ku buzima. Ababitundayo, ababicuruza n’ababinywa nibamenye ko uretse no koreka ubuzima bwabo baba boreka n’ubw’abandi”.
“Ababifatirwamo barabyamburwa kandi bagafungwa, imiryango igasigara mu bihombo, ugasanga ari rwa rugo ruhora mu makimbirane n’intonganya, batishyura mituweri, batarihira abana amashuri n’ibindi. Abaturage nibamenye ko hari andi mahirwe menshi y’imirimo n’ayo kwaka inguzanyo ziciriritse ahari, bakwiye kuyoboka bagakora imirimo yunguka ibyo bikorwa bigayitse kandi bitemewe bakabihagarika”.
Mu myaka itatu ishize, mu madosiye yakiriwe na RIB ikorera mu Murenge wa Cyanika n’iy’agace k’amakoro, bigaragara ko mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ibishingiye ku gutunda, gucuruza no kunywa Kanyanga byari byihariye 65%.
Icyakora ngo iyi mibare igenda igabanuka, ahanini bishingiye ku kuba abaturage bagenda bumva uruhare rwabo mu kubikumira, ariko na bacye bagitsimbaraye ku kubyishoramo babishakiramo amaramuko, bagaragazwa nk’abakwiye kuva muri ubwo buyobe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|