Burera: Abiba amabendera y’igihugu bagiye kujya bahananwa ubukana
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko butazihanganira umuntu wese uzakinisha ibendera ry’u Rwanda ngo kuko uzabikora azahanwa nk’umwanzi w’igihugu.
Ubuyobozi bubitangaza mu gihe mu mezi ashize, mu mirenge ya Kinoni, Kagogo na Ruhunde, hibwe amabendera atatu, nyuma akaza kuboneka mu baturage hakoreshejwe ingufu nyinshi.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, abwira abaturage ayoboye ko ibendera ry’igihugu rikwiye kubahwa. Ngo ntawe ukwiye kurifata uko yiboneye kuko rigaragaza miliyoni zirenga 11 z’Abanyarwanda.
Sembagare yungamo avuga ko uwo ari we wese uzafatwa yaryururukije aho riri, akaryiba, akarijyana iwe cyangwa akarishyira n’ahandi, azafatwa nk’undi mwanzi wese w’u Rwanda kandi azahanwa by’intangarugero.
Agira ati “Tuzamufata nk’umwanzi wese, uzafatwa nkaho yagambaniye igihugu, kandi ni byo, kandi azahanwa nk’umwanzi wese! kuko ibendera rikwiye kubahwa, kubahirizwa ubuzira herezo.”
Akomeza asaba abo baturage gukora amarondo uko bisabwa kugira ngo abo bantu biba amabendera barwanywe.
Abaturage bo mu karere ka Burera batandukanye bahamya ko aburutsa amabendera bakayatwara ari abaturage bo muri ako karere. Ngo ntawe uturuka ahandi ngo aze kuritwara.

Tazidi Jean Pierre, umwe muri abo baturage, ahamya ko abiba amabendera akenshi baba bashaka kwihumura ku muyobozi runaka kugira ngo niribura abe yahanwa cyangwa yirukanwe.
Agira ati “Abaturage bajya bagirana amashyari, ejo wenda yasibye nk’irondo bakaba bamuhanishije nka 2000 (FRW)…ubwo akaba atwaye ibendera! Ngo aba ari guhima wa muyobozi w’umudugudu, cyangwa uw’akagari cyangwa uw’umurenge…ni ubugome abantu bifitemo, ni imyumvire mike kuba batera imvururu mu baturage, bashaka kubaryanisha.”
Akomeza atanga icyifuzo ko uwafatwa yaryibye yajya ahanwa by’intangarugero kugira ngo n’abandi basigaye bafite iyo myumvire babicikeho.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Burera nabo bemeza ko hagiye gukazwa amarondo ubundi ahari ibendera bakahashyira abantu baharinda mu buryo buhoraho.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|