Burera: Abaturage baributswa kujya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arakomeza gushishikariza abaturage bo muri ako karere kujya bajya muri Uganda bafite ibyangobwa kandi banyuze ku mupaka ahemewe n’amategeko.
Sembagara avuga ibi mu gihe hari Abanyaburera batandukanye, cyane cyane urubyiruko, bafatirwa muri Uganda nta byangombwa bibimerera bafite maze bakagarurwa muri ako karere.
Uyu muyobozi abwira Abanyaburera ko ntawe ubabuza kujya muri Uganda ariko ngo icy’ibanze ni uko bagomba kujyayo byemewe n’amategeko.
Agira ati “Nta numwe wemerewe kujya mu gihugu cy’igituranyi nta byangombwa yitwaje kuko iyo agize ingorane ntitubona uko tumufasha. Nabo kandi ntibamumenya kuko umuntu utagira ibyangombwa nyine ntabwo aba azwi.
Ntibamenya niba ari Umunyarwanda, ntibamenya icyamuzanye, icyo gihe rero agira ingorane akabura umutabara. Ushaka kugenda yagenda kuko u Rwanda ruri mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ntabwo tubuza abantu gukora ubuhahirane busesuye, icyo dusaba gusa ni ukuba bafite ibyangombwa byabo bakanyura ku mupaka byemwe n’amategeko.”

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda nta kintu gihari kigaragaza aho ibyo bihugu byombi bitandukanira kuburyo bamwe mu baturage bo mu bihugu byombi bagenderanira batarinze kunyura kuri gasutamo ebyiri gusa ziri kuri uwo mupaka (gasutamo ya Cyanika na Buhita) ngo berekane ibyangombwa.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera banyura bene izo nzira zitazwi bita “panya”, bakajya muri Uganda nta byangombwa bafite, bavuga ko bagiye gupagasa.
Abagiye muri bene ubwo buryo iyo bafashwe bahita bagarurwa mu karere ka Burera.
Nubwo muri iki gihe nta mibare nyayo izwi y’Abanyaburera bafatiwe muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda, mu kwezi 01/2013 abasore 21 b’abanyarwanda bakomoka mu murenge wa Kagogo, mu karereka Burera, bafatiwe muri Uganda nta byangombwa bafite, bavuga ko bari barangiwe akazi muri icyo gihugu.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|