Burera: Abaturage barasabwa kwitwararika mu gihe bagiye muri Uganda
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo muri ako karere kwitwararika bakajya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa kandi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Agira ati “Mureke twitwararike, mumenye ko nubwo hariyo abavandimwe, ariko umenye ko wambutse umupaka ugomba kujyana ibyangombwa bituma tumenya aho uri. Kuko iyo ugiye mu buryo tuzi…twakurengera. Ariko niba unyura mu nzira zitemewe n’amategeko, bakaguhohotera bizatugora.”
Sembagare akomeza asaba Abanyaburera kumenya ko niyo baba bagiye yo gusura abavandimwe cyangwa bagiye yo guhaha bagomba kumenya ko ari mu kindi gihugu bityo bakaba bagomba kwitwara neza kuko nta budahangarwa baba bafite muri icyo gihugu.
Ngo niyo hari umuyobozi runaka uvuye mu Rwanda agiye muri Uganda, ajya yo byemewe n’amategeko kandi bizwi. Bityo abaturage nabo bakaba basabwa kubyubahiriza.

Agira ati “…niba ugiye gusura n’abandi ariko menya uti “burije reka ntahe. Niba ugiye guhaha, haha utahe…niba twitwararika turi abayobozi, nyabuna mugire amakenga mwoye kujya murambuka umupaka igihe cyose mubonye, ujye upanga.”
Abava muri Uganda baza mu Rwanda cyangwa abava mu Rwanda berekeza muri Uganda byemewe n’amategeko banyuze mu karere ka Burera, banyura ku mupaka wa Cyanika. Hari n’abanyura ku mupaka muto witwa Buhita, uri mu murenge wa Kivuye.
Akarere ka Burera gahana imbibi na Uganda. Ariko nta kintu kigaragara gihari cyerekana imbibi z’ibihugu byombi.
Ibyo bituma abaturage ku mpamde zombi bagenderanira biboroheye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nta byangombwa by’inzira bafite, bakanyura mu nzira zitemewe n’amategeko bakunze kwita panya.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|