Burera: Abarembetsi 4,334 bafatiwe mu biyobyabwenge mu mezi umunani

Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bukomeje guhiga bukware udutsiko twiyise Abarembetsi bakomeje kunyura mu nzira zitemeye batunda ibiyobyabwenge bakura mu gihugu cya Uganda, aho kuva muri Werurwe 2020 abagera kuri 4,334 bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa batunda ibiyobyabwenge na magendu.

Ibiyobyabwenge bifatwa byiganjemo kanyanga
Ibiyobyabwenge bifatwa byiganjemo kanyanga

Akarere ka Burera gakomeje ubwo bukangurambaga bwatangijwe tariki 16 Nzeri mu mirenge yose igize ako karere, bugamije gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge na za magendu, batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo guhashya abo bagizi ba nabi.

Akarere ka Burera gakomeje gufatirwamo abarembetsi batunda ibiyobyabwenge ku mpamvu zijyanye n’uko imirenge itandatu igize ako Karere ikora ku mupaka aho byorohera abo barembetsi gukorera muri ako karere.

Mu guhashya abo bagizi ba nabi, Ubuyobozi bw’Akarere, RIB, Polisi n’Ubushinjacyaha bwafashe ingamba hategurwa ubukangurambaga aho abaturage mu mirenge yose igize ako karere by’umwihariko imirenge yegereye umupaka bakomeje kubwirwa ububi bw’ibiyobyabwenge hanamenwa ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40 byafashwe mu mezi atanu ashize.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko akarere kahagurukiye kurwanya ikibazo cy’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda bikorwa n’utwo dutsiko tw’abarembetsi ahamaze gufatwa abasaga ibihumbi bine bamaze gushyirwa mu kato.

Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ko abaturiye umupaka bose bakoresha ibiyobyabwenge, ariko dukurikije usesengura, hari ubwo usanga dufite abaturage benshi bambuka umupaka ndetse bamwe baturuka mu mirenge ya kure za Gahunga, Rugarama, hari n’abo dufata bava i Musanze za Nyabihu na Gakenke, bikagaragazwa n’imibare y’abo tumaze gushyira mu kato bafatwa batunda ibiyobyebwenge bava muri Uganda aho tumaze gufata abagera ku 4,334 mu mezi umunani”.

Arongera ati “Abo bose baba binjije ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ni yo mpamvu nyamukuru twatangije ubwo bukangurambaga dusura abaturage, tubigisha no kwirinda n’iki cyorezo duhanganye na cyo, tubereka ko tutazihanganira na busa uwo ari we wese udashaka guharanira ubusugire bw’igihugu, dore ko abo bose baba bambuka bazana ibiyobyabwenge bakaba bashobora no kutuzanira ubwandu bw’iki cyorezo cyugarije isi”.

Uwo muyobozi avuga ko ibiyobyabwenge byica ubuzima bw’urubyiruko rugasaza imburagihe.

Ati “Mu bo tugenda dufata, hari ubwo ureba umuntu ukabona ari umusaza w’imyaka 50, wamusaba indangamuntu ugasanga ni umwana w’imyaka 18, ukabona ko ubuzima bwe nta cyerekezo bufite aho agenda asusumira.”
Ati “Abaturage ndabasaba kuzibukira ibiyobyabwenge kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, bikangiza n’ubuzima bw’ababikoresha.”

Abenshi mu barembetsi bafatiwe mu biyobyabwenge, baremeza ko uretse guta igihe no kumunga umutungo w’umuryango bangiza n’ubuzima bwabo, ngo ibiyobyabwenge nta kintu kizima na kimwe byigeze bibagezaho.

Hashakimana Phocas wahoze ari umurembetsi ati “Hari abahungu twari duturanye bari abarembetsi baranshuka mva mu ishuri njyana na bo muri ibyo bikorwa bibi. Nabiretse bamfuze amezi abiri aho nanjye nabonaga nta kintu byangezaho kuko sinakarabaga, sinageraga mu rugo umugore n’abana bari baranyibagiwe. Abakiri mu burembetsi ndabaha inama yo kubivamo nk’uko nabiretse”.

Arongera ati “Twahoraga mu bwoba bwo gufatwa, hari ubwo twikangaga Polisi tukabita tukiruka rimwe bigafatwa bwacya mu gitondo ukagurisha isambu ukongera ugashora bikongera bigafatwa, ugahora muri ibyo ugasanga nta kintu usigaranye mu rugo, ubu nabivuyemo burundu”.

Kuva mu kwezi kwa mbere abarembetsi 3,751 biganjemo urubyiruko bo mu Karere ka Burera bamaze kujyanwa mu bigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge.

Mu mezi abiri ashize abantu 89 bo mu karere ka Burera barafunzwe kubera ibiyobyabwenge, mu gihe abagera kuri 60 bashyikirijwe inkiko baburana icyaha cyo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu mezi atatu ashize mu Karere ka Burera hafashwe litiro zikabakaba ibihumbi 10 za kanyanga n’ibiro bikabakaba 100 by’urumogi mu gihe inzoga zitemewe zafashwe ari amakarito agera ku 1,500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo ukumva abo bantu ari abagizi ba nabi?

JAY JAY JOJO yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka