Burera: Abanyeshuri batatu bapfiriye mu kiyaga

Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cyitwa Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers(CEPEM), giherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barohamye mu kiyaga cya Burera barimo koga, bibaviramo gupfa.

Koga mu kiyaga cya Burera ngo biragoye kubera imiterere yacyo, dore ko nta n'ahabugenewe hagaragara umucanga, hafatwa nk'aho ari hagufi
Koga mu kiyaga cya Burera ngo biragoye kubera imiterere yacyo, dore ko nta n’ahabugenewe hagaragara umucanga, hafatwa nk’aho ari hagufi

Abo bana ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 bari mu banyeshuri bari bitabiriye imikino ya Inter-class (ihuza abanyeshuri biga mu myaka itandukanye), yaberaga ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Sunzu, Akagari ka Nkenke.

Ubwo iyo mikino yari irangiye, ahagana mu ma saa kumi n’igice, ngo batanu muri bo, bavuye aho yaberaga, bajya koga mu kiyaga, ubwo bageraga mu mazi bagerageza koga, batatu muri bo bararohama bibaviramo gupfa.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Hatumimana Concorde, wagize ati: "Abo bana bari bitabiriye imikino ya Inter-class, ubwo yari irangiye, bisa n’aho bacunze Ubuyobozi bwabo butababona, bava mu gace imikino yaberagamo, dore ko n’ikibuga bakiniragaho kitegereye ikiyaga, bakora akagendo bagana aho ikiyaga kiri, baroga bagira ibyago bararohama".

Ibi bikimara kuba, abo bana bakuwe mu kiyaga, bihutishirizwa ku kigo nderabuzima cya Rugarama, mu kubapima abaganga basanga bamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, avuga ko kurohama kwabo kwaba kwaratijwe umurindi no kuba imiterere y’igice bogeragamo, mu busanzwe bitorohera abantu kuba bahogera.

Yagize ati: "Imiterere ya kiriya kiyaga cya Burera, urebye neza, nta hantu hazima ho kogera hahari. Usanga ku nkengero z’ibindi biyaga hari nk’umucanga ariko kuri kiriya kiyaga cya Burera nta mucanga cyangwa ubundi buryo bwakorohereza abantu koga nk’uko tubimenyereye ku bindi biyaga. Ni yo mpamvu dukangurira n’abandi bose kwirinda kwishora muri kuriya kiyaga ngo barahogera, mu rwego rwo gukumira impanuka n’ibyago nk’ibi twagize".

Abo banyeshuri bapfuye uko ari batatu ni umuhungu umwe w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ubwubatsi n’abakobwa babiri barimo uw’imyaka 19 wigaga mu mwaka wa gatanu Ishami ry’ubukerarugendo n’uw’imyaka 21 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu ishami ry’ubwubatsi.

Ni mu gihe abayobozi b’Ikigo abo bana bigagaho, barimo Umuyobozi wacyo witwa Havugimana Roger na Animateur w’Ikigo witwa Uwimana Jean Claude bari bajyanye n’abanyeshuri bitabiriye iyo mikino, bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

Imirambo y’abo banyeshuri yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twihanganishije imiryango yabo.Bari bakiri bato.Ntabwo bagize amakenga.Umunyamakuru avuze ukuli.Ntabwo bitabye Imana,ahubwo bapfuye.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Upfuye aba ameze nk’usinziriye.Niba yarashatse Imana akiriho,atariberaga gusa mu gushaka iby’isi,izamuzura ku munsi w’imperuka,imuhe ubuzima bw’iteka.

mazina yanditse ku itariki ya: 29-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka