Burera: Abantu 40 bafunzwe bakekwaho ubujura bw’inka
Abantu 40 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, bakekwaho ubujurura bw’inka bwari bwarayogoje abatuye mu Mirenge wa Cyanika na Kagogo, ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Muri abo bafashwe harimo abakomoka mu Murenge wa Cyanika 30 ndetse n’abakomoka mu Murenge wa Kagogo 10. Aba bose bafashwe mu ijoro rishyira ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2015, ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano. Ariko ngo hari abatorotse.
Abaturage batuye iyo mirenge bahamya ko abo bajura bari barababujije umutekano biba inka. Byatumaga bararaga badasinziriye baziraririye, ku buryo ngo hari n’abari barahisemo kuziraza mu nzu bararamo. Ubujura bw’inka ngo bwakajije umurego mu kwezi kwa Gicurasi 2015.

Bambabenda Joseph, w’imyaka 70 y’amavuko, avuga ko bamwibye inka n’iyayo. Abajura ngo baraje bazizitura hanze aho yazirazaga, nyuma yitabaza ubuyobozi barashakisha barazibura.
Uyu musaza, n’agahinda kenshi, ahamya ko iyo nka ariyo yari imutunze, we n’umugore n’abana babiri asigaranye dore ko yakamwaga litiro eshanu ku munsi. Kuba barayibye ngo bimusubije mu bukene agasaba ko yagobokwa.
Agira ati “Ako gaka niko kamfashaga, nanywaga uduta twako cyangwa nakamira umuntu akampa agafaranga nkagura agasabune. (None ubungubu) Ni ukwipfira! None se ubu se nabigenza gute! Agahinda kenda kunyica! Yakwenze wenda Leta ikagira ukundi yamfasha! Ubuse uko uri kureba nafashwa ni iki!”

Abandi baturage nabo bunga mu ry’uyu musaza bavuga ko abajura babibye inka babateje ubukene. Basaba ko abazahamwa n’icyaha bahanwa by’intangarugero ku buryo n’abandi bajura basigaye babicikaho, kandi bakabanza bakishyura inka bibye.
Inka bibaga ngo bazibagaga bakagurisha inyama mu baturage, bagahamya ko kuba abakekwaho kubiba bafashwe bibagaruriye icyizere ko bagiye kubona agahenge.
Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, avuga ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015, muri uwo murenge bahibye inka icyenda, ariko ngo eshatu muri zo barazifashe.

Ikindi ngo ni uko abo bajura bari barakoze ikimeze nk’ishyirahamwe ku buryo ngo hari n’abandi bajura bo muri Uganda bafatanyaga bakiba inka bakazizana mu Rwanda, zigafatwa zigasubizwayo.
Usibye kuba bibaga inka, Nkanika akomeza avuga ko abo bajura banibaga n’ibindi bintu birimo imyaka. Aba bose bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ba ruharwa bityo bashyikirizwe ubutabera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera busaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano barara irondo uko babisabwa.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abobihama bahanwe byintangarugero.