Burera: Abahishira abakoresha ibiyobyabwenge batuma bitaranduka burundu

Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.252.300frw) byamenewe mu gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kabyiniro Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Ibiyobyabwenge bimwe babimennye ibindi barabitwika
Ibiyobyabwenge bimwe babimennye ibindi barabitwika

Uwitwa Karimunda Claver wo mu Murenge wa Cyanika yatangaje ko abanangira bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya ibiyobyabwenge bavangira abaturage mu kunoza gahunda zo kubungabunga umutekano bafatanyije n’inzego ziwushinzwe, badasize n’iterambere ryabo bwite.

Atangaza ko ntawe byigeze bikiza kuko hari ingero nyinshi we na bagenzi be bafite z’abantu byakenesheje kubera gufatirwa mu cyuho babicuruza, babitunda cyangwa ku babinywa.

Ati: “Birababaje kubona Amafaranga yaguzwe ibi biyobyabwenge atikira gutya ba nyirayo batarabanje kugira amahitamo meza y’icyo bagombaga kuyakoresha mu bindi bikorwa bitabangamiye iterambere ry’igihugu. Ubu baba baramaze gutera imbere ndetse bageze kure iyo babikora gutyo. Twiyemeje kujya dutunga agatoki abantu bakekwaho kubitunda no kubicuruza tudasize inyuma n’ababinywa kugira ngo bajye bakanirwa urubakwiriye”.

Muri ibi biyobyabwenge harimo urumogi, kanyanga n'izindi nzoga zifungwa mu mashashi zitemewe ziba zavuye muri Uganda zikinjizwa mu gihugu rwihishwa
Muri ibi biyobyabwenge harimo urumogi, kanyanga n’izindi nzoga zifungwa mu mashashi zitemewe ziba zavuye muri Uganda zikinjizwa mu gihugu rwihishwa

Ibiyobyabwenge bigizwe n’urumogi ni byo byatwitswe hanamenwa inzoga za kanyanga n’izindi zitemewe ziva mu gihugu cya Uganda. Icyo gikorwa cyabaye ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019.

Agaruka ku mpamvu Leta ibirwanya ariko ntibicike burundu, Commissioner of Police Denis Basabose yagize ati: “Haracyari ikibazo cy’abahishira cyangwa abakingira ikibaba abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge. Ababana na bo baba bazwi, ariko ikibabaje ni uko badatanga amakuru. Ni hahandi uzumva ngo habayeho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, kwangiza iby’abandi n’amakimbirane mu miryango. Bagiye batubwira hakiri kare bitaraba nibwo tuzagera ku mugambi wo kubihashya burundu”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yasabye abaturage kubirwanya bivuye inyuma.

Dr Patrick Ndimubanzi yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bimunga ubukungu bwabo n'ubw'igihugu
Dr Patrick Ndimubanzi yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bimunga ubukungu bwabo n’ubw’igihugu

Yagize ati: “Turasaba Abaturage kumva uburemere bw’ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku buzima bwabo, kuko iyo byagenze gutyo batakaza ubushobozi bwo kugira icyo bimarira, bigahungabanya ubukungu bwabo n’ubw’igihugu. Nibahagurukire kubikumira birinde ko bikomeza gukoma mu nkokora ibikorwa bateganya kugeraho mu gihe kizaza”.

Ibi biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Burera mu bikorwa byo kubikumira inzego zishinzwe kubungabunga umutekano zifatanyamo n’Abaturage. Ibiyobyabwenge byinjira muri aka Karere ka Burera ni ibiba biturutse mu gihugu cya Uganda.

Abaturage babwiwe ububi bw'ibiyobyabwenge basabwa kubyirinda
Abaturage babwiwe ububi bw’ibiyobyabwenge basabwa kubyirinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka