Burera: Abaforoderi bishe “umu-local defense”

Semanza Anastase wakoraga akazi ko kubungabunga umutekano ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera yishwe n’abaforoderi tariki 02/07/2012 ubwo yari arimo abarwanya kugira ngo abambure forode bari bafite.

Abo baforoderi bakubise Semanza ikibando mu musaya maze yikubita hasi; nk’uko bitanganzwa na Mukundufite Jean Baptiste, inkeragutabara yari iri kumwe na nyakwigendera ubwo barwanyaga abo baforoderi.

Bahise bajyana nyakwigendera mu kigonderabuzima cya Kabyiniro kiri mu murenge wa Cyanika, nyuma bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri ariho yaje gupfira. Hari n’abandi bashinzwe umutekano bari kumwe na nyakwigendera bakomerekeye muri iyo mirwano.

Abo baforoderi bari bafite amakarito ane arimo uducupa tw’inzoga ya “African Gin” bakuye muri Uganda (ubundi iyo nzoga igomba kuza mu Rwanda isoze), amasashi menshi arimo inzoga ya Host, bafite kandi n’umupanga, ibibado n’ibisongo byo kurwanya abashinzwe umutekano; nk’uko Mukundufite yabitangarije Kigali Today.

Ubwo abashinzwe umutekano barimo “aba-local defense” batatu, inkeragutabara ndetse n’umupolisi umwe barwanyaga abo baforoderi babashije kubambura ayo makarito yose yarimo inzoga, ndetse banabambura umupanga bari bafite. Amasashi yari arimo inzoga ya Host, abo baforoderi bahise bayahungana bajya muri Uganda; nk’uko Mukundufite akomeza abisobanura.

Abaforoderi babiri bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwa Semanza batawe muri yombi, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika akarere ka Burera, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Nyakwigendera yitabye Imana asize umugore n’abana batatu. Yari atuye mu kagari ka Kabyiniro umurenge wa Cyanika. Yari mubyara wa Mukundufite Jean Baptiste. Akaba yari amaze imyaka igera kuri 13 muri Local Defense.

Abaforoderi bakunze guhungabanya umutekano muri ako gace

Mukundufite avuga ko abaforoderi bo muri Burera ari abantu bazwiho kugira urugomo kuburyo iyo bahuye n’umuntu baziko aje kubarwanya bashobora kumuvutsa ubuzima cyangwa bakamusigira ibikomere.

Mu mezi ashize abaforoderi bakomerekeje umusirikare wari uri mu kazi mu murenge wa Cyanika. Uwakoze ibyo yaje gutabwa muri yombi; nk’uko Mukundufite abitangaza.

Mukundufite akomeza avuga ko abo baforoderi bafite amayira banyuramo rwihishwa iyo bagiye muri Uganda kuzana forode. Bagenda kandi bahabwa amakuru n’abo bakorana baba bari mu giturage mu ngo, bababwira aho abashinzwe umutakano baherereye kugira ngo banyure izindi nzira.

Abo baforoderi bazwiho kuzana inzoga zitandukanye mu Rwanda ku buryo bwa magendu, bazikuye muri Uganda. Ni nabo kandi bazana ikiyobyabwenge cya kanyanga bagikuye muri Uganda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kurwanya abo bantu ndetse no gukomeza kubungabunga umutekano muri ako karere, aho banashyizeho umurongo wa telefone utishyurwa.

Uwo murongo uzajya wifashishwa na buri muturage wese amenyesha inzego zishinzwe umutekano, igihe abonye ikitagenda neza muri ako karere.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

Police nihagurukire kurwanya abo bagizi banabi bazana ibiyobyabwenge,ndetse hanashakishwe nabo bakora magendo nabo bafatwe.

yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka